Kigali

Umusoro watumye amwe mu mabanki yo mu Rwanda ajya gukorera muri Congo

Amakuru   Yanditswe na: 20 December 2016 Yasuwe: 4675

Bimwe mu bigo by’imari byo mu Rwanda ngo byakurikiye abakiriya b’abanyekongo I Goma nyuma y’uko imodoka bazanagamo amafaranga zitangiye gusoreshwa.

Ubuyobozi bw’abikorera mu Karere ka Rubavu buvuga ko buhangayikishijwe n’abakiriya b’amabanki baturuka muri Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma batakibitsa amafaranga mu Rwanda bitewe n’imodoka ziyazana zatangiye gusoreshwa.

Ubusanzwe abanyekongo bakunze gukorana n’amabanki yo mu Rwanda, ariko kuri ubu ngo umubare wabo umaze kugabanuka kubera ko imodoka bazanamo amafaranga zisigaye zisoreshwa ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Rubavu, Niyonsaba Mabete Dieudonne, avuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije kuko hari amwe mu mabanki yahisemo kujya gufungura amashami yayo mu Mujyi wa Goma bakurikiyeyo abo bakiriya b’abanyekongo.

Niyonsaba agira ati “Ikibazo gihari kimaze igihe, cyagiye kibazwa abayobozi batandukanye, ni ikibazo cy’ubuhahirane hagati ya Goma na Gisenyi, mbere bakoraga ibirometero cumi na bitanu waba ufite imodoka yo gutemberamo ukaba wayishyiramo amafaranga ukambuka nta mafaranga wishyuye, ubu ngubu si ko bikimeze kuko harishyurwa amafaranga ibihumbi cumi na bitanu y’uruhushya rwo kwinjira (droit d’entrée).

“Twe nk’abikorera tukabona abakongomani batitabira kuza aha ngaha ku bwinshi nk’uko byari bimeze mbere kubera ayo mafaranga bacibwa”

Uyu muyobozi avuga ko nta munyekongo wemererwa kwambutsa umupaka amafaranga arenze ibihumbi icumi by’amadolari, ngo ni itegeko ryashyizweho na Leta ya Congo.

Niyonsaba avuga ko kuba hari amabanki yakoreraga mu Rwanda akaba yarafunguye amashami mu Mujyi wa Goma ari igihombo ku bikorera bo mu Rwanda.

Ati “Ubu abakongomani basigaye baza biguru ntege kubera amafaranga ibihumbi cumi na bitanu babaca iyo bambukije imodoka mu Rwanda, hari amabaki ane yagiye gufungura amashami i Goma, urumva niba baragiye gutangirira ayo mafaranga iyo ngiyo kandi yarazaga ahangaha, iyo bazaga no kuyabitsa hari ibyo baguraga mu masoko, bityo hari byinshi dutakaza kuko tutakibafite”

Karembe Mulamba, umwe mu banyekongo babitsaga amafaranga mu Rwanda yabwiye izubarirashe.rw ko impamvu ya mbere yatumaga abitsa amafaranga ye mu Rwanda kandi atuye i Goma ari uko aba yizeye umutekano wa yo, ariko ngo impamvu yabihagaritse ni amafaranga basigaye bacibwa yo kwinjiza imodoka mu Rwanda.

Ati “Birazwi ko kubitsa amafaranga mu Rwanda tuba twizeye umutekano wayo ku rwego rwo hejuru, ariko ikibazo ntabwo wambwira ngo ndinjiza imodoka idatwaye imizigo banyishyuze ibihumbi cumi na bitanu, icyo ni cyo cyatumye mfata icyemezo cyo kujya mbitsa i Goma kuko banki nakoreshaga yaranyegereye, kandi ni twe twagiye tubisaba izi banki”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, avuga ko iki kibazo bakizi, gusa ngo nta cyemezo akarere gashobora kugifataho kuko kiri ku rwego rw’igihugu.

Ati “Ni ikibazo koko tugenda tugaragaza mu nzego zo hejuru, iki kibazo nta cyemezo twe nk’Akarere twagifataho, gusa icyo twakora kandi twanatingiye gukora ni ubuvugizi ku rwego rw’igihugu”

N’ubwo nta mubare urwego rw’abikorera rugaragaza w’abanyekongo baba batakibitsa amafaranga mu Rwanda, uru rwego rugaragaza ko iyo ruganiriye na ba ny’iri mabanki barugaragariza ko abanyekongo babangamirwa no gusoreshwa kw’imodoka ziba zizanye amafaranga mu Rwanda, kandi ngo bakagaragaza ko hari batazana amafaranga mu mifuka cyangwa mu bikarito.

Bamwe mu batuye mu Mujyi Goma bagaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta mutekano uhagije wo kuba babitsa amafaranga mu mabanki ya ho kuko ngo hari ubwo bimwe mu bigo by’imari biciriritse biza bikabwira abakiriya ko bahombye ntibabahe amafaranga bari barabikijemo, ndetse ngo no kubakurikirana ntibiborohere.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gicumbi: Umuryango w’ abantu 6 umaze imyaka 10 uba mu kizu kirangaye

Umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu...
15 April 2018 Yasuwe: 1652 0

Kigali: Umufuka w’ amakara wageze kuri 12 000 rwf, abagore bati ‘biraduteza...

Abacuruzi b’ amakara n’ abaguzi bayo bahangayikishijwe n’ uko amakara akomeje...
12 April 2018 Yasuwe: 4518 2

Kigali: Abatuye ‘Bannyahe’ bagiye kuhimurwa bahabwe umudugudu wa miliyari...

Abatuye mu kajagari kari mu tugari twa Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro...
1 April 2018 Yasuwe: 2533 3

Umusore wakoze Radio atarabyize BK yamuhaye 1 000 000 rwf

Banki ya Kigali yahaye Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze...
29 March 2018 Yasuwe: 3339 0

Ibiciro by’ ingendo byazamutseho amafaranga 2 ku kilometero

Ikigo cy’ igihugu ngenzura mikorere RURA cyatangaje ko ibiciro by’ ingendo...
29 March 2018 Yasuwe: 2178 1

IMF yavuze ko uyu mwaka ubukungu bw’ u Rwanda bushobora kuzamuhaho...

Ikigega mpuzamahanga cy’ Imari FMI cyatangaje ko uyu mwaka wa 2018 ubukungu...
23 March 2018 Yasuwe: 618 0