skol
fortebet

‘Umuturage azacibwa 5000 kugera ku 100 000 niyemera ko bamumfunyikira mu ishashi ’ REMA

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyatangaje ko umuntu uzongera kwemera gupfunyikirwa ibicuruzwa mu ishashe azaca acibwa amande yaba umucuruzi cyangwa umuguzi.
Iki kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, cyatangaje ko umuguzi azajya acibwa kuva ku bihumbi 5 kugera ku bihumbi 100.
Muri 2008 u Rwanda rwashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi akozwe muri palasitike kubera ikibazo ateza cyo kwangiza ibidukikije.Iki kigo REMA (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyatangaje ko umuntu uzongera kwemera gupfunyikirwa ibicuruzwa mu ishashe azaca acibwa amande yaba umucuruzi cyangwa umuguzi.

Iki kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, cyatangaje ko umuguzi azajya acibwa kuva ku bihumbi 5 kugera ku bihumbi 100.

Muri 2008 u Rwanda rwashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi akozwe muri palasitike kubera ikibazo ateza cyo kwangiza ibidukikije.Iki kigo REMA yazindukiye mu bukangurambaga bwo guca amashashi, aho mu bice bitandukanye birimo Nyarutarama, Nyabugogo n’ ahandi hafatwa abantu bafite ibicuruzwa bifunze mu mashashi.

Kuba bimwe mu bihugu bituranye n’ u Rwanda byarashyigikiye icyemezo cyo guca amashashi ngo bitanga icyizere cy’ uko aya mashashi azacika nk’ uko byatangajwe n’ Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Israel Dufatanye.

Israel Dufatanye yatangaje ko ryo guca amashashi rihana n’umuturage wemera ko bamupfunyikira ibyo ahashye mu isashe na we rimuteganyiriza ibihano.
Yagize ati: “Umuturage uza guhaha bakamupfunyikira umunyu cyangwa se isukari mu isashi akabyemera na we itegeko rimuteganyiriza amande kuva ku Frw 5000 -100.000.”

Ibindi bihano bihabwa n’ukora amasashi cyangwa uyacuruza aho itege No57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 riteganya ko uruganda, ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umuntu wese afatanwe amasashe abujijwe mu bubiko bayakora cyangwa bayakoresha. Ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 – 12 n’ihazabu y’amafaranga kuva 100.000 – 500 000.

Mu gihe uyacuruza we ahanishwe amande kuva ku 10 000 – 300 000Rwf.
Muri ubu bukangurambaga abakozi ba REMA n’abashinzwe umutekano bazengutse ahantu hatandukanye bafata ibicuruzwa nk’imigati n’amandazi byari bipfunyitse mu masashi atemewe ndetse n’ayo bitagenewe ko apfunyikwamo.
Israel Dufatanye yanatangaje ko hari abantu benshi bayafatanywe bamwe bacibwa amande abandi bahabwa imbabazi baranihanangirizwa ngo kuko ik’igenderewe si uguhana gusa.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, akangurira Abaturarwanda gufatanya na REMA mu kurwanya abakoresha amasashe ya pulasitike rwihishwa, birinda kwemera guhabwa ibicuruzwa mu masashe ya pulasitiki ndetse banatanga amakuru aho bayabonye.

Yagize ati: “Turasaba buri wese kutubera ijisho akatumenyesha aho abonye bacuruza cyangwa bapfunyika mu masashe ya pulasitike yaciwe. Turasaba kandi abaturarwanda kutemera ko umucuruzi abapfunyikira ibicuruzwa mu isashe ya pulasitike, ahubwo bakamusaba gukoresha ibindi bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije. Turashishikariza abaturarwanda kugira umuco wo kwitwaza ibyo bahahiramo bitangiza ibidukikije, aho gutegereza ko abacuruzi ari bo babaha ibyo gupfunyikamo.”

Ibitekerezo

  • Ibyo REMA ikora byo kurinda Environment ni byiza cyane.Ikibazo nuko ibihugu bikomeye,cyane cyane USA,China,India,etc...,bifite INGANDA zohereza imyuka mibi mu kirere (CO2),bigatera Climate Change.Niyo mpamvu mubona isi ifite ibibazo bya:Wildfires,Hurricanes,Typhoons,ubushyuhe bukabije,Earthquakes,Tsunamis,etc...Climate Change ishobora gutuma isi ishira.Niyo mpamvu abahanga benshi bavuga ko Imperuka iri hafi cyane.Ikindi cyerekana ko IMPERUKA iri hafi,nuko ibihugu byinshi bimaze gukora Atomic Bombs nyinshi.Nta kabuza bizarwana bizikoreshe.Cyokora imana izabatanga,yice abantu bose bashaka kwangiza isi,kandi itwike INGANDA zabo hamwe n’INTWARO zabo.Ibyo bizaba kuli ARMAGEDDON mujya mwumva iri hafi (Yeremiya 25:33).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa