skol
fortebet

Umuturage wo muri EAC akoresha KWH 136, uwo muri Amerika agakoresha KWH 7000

Yanditswe: Monday 19, Mar 2018

Sponsored Ad

Ingufu z’ amashanyarazi zirakenewe ngo ibihugu by’ Afuruka y’ Iburasirazuba bikomeze inzira y’ iterambere, gusa amashanyarazi EAC ifite ntabwo ahagije kandi nta nubwo akoreshwa yose.
Ibi byatangarijwe mu nama y’ iminsi itatu iteraniye I Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018. Abayitabiriye barimo kwiga uburyo ibihugu by’ Afurika byakoresha ingufu zisubira ‘Renewable energy’ kugira uyu mugabane ubashe kwihaza mu bijyanye n’ ingufu z’ amashanyarazi.
Minisitiri ushinzwe iby’ (...)

Sponsored Ad

Ingufu z’ amashanyarazi zirakenewe ngo ibihugu by’ Afuruka y’ Iburasirazuba bikomeze inzira y’ iterambere, gusa amashanyarazi EAC ifite ntabwo ahagije kandi nta nubwo akoreshwa yose.

Ibi byatangarijwe mu nama y’ iminsi itatu iteraniye I Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018. Abayitabiriye barimo kwiga uburyo ibihugu by’ Afurika byakoresha ingufu zisubira ‘Renewable energy’ kugira uyu mugabane ubashe kwihaza mu bijyanye n’ ingufu z’ amashanyarazi.

Minisitiri ushinzwe iby’ ingufu muri Uganda Simon D’ Ujanga yavuze ko igihugu cye kirimo gishyira imbere ikoreshwa rya gaze haba mu gucanira imigi no guteka.

Yavuze ko kugira ngo Afurika ikomeze itere imbere hakenewe kongera ingano y’ inguzu z’ amashyanyarazi ziri mu karere.

Yagize ati “Akarere ka EAC karimo kwihuta mu iterambere kandi kwihuta mu iterambere birasaba kwihuta mu bijyanye n’ ingufu.”

Kimwe no bindi bihugu bya EAC u Rwanda rufite ingufu z’ amashyanyarazi zitabyazwa umusaruro uko byakagombye. Zirimo gaze methane itaratangira kubyazwa umusaruro uko bikwiye n’ amashyanyarazi akomoka ku mashyuza akirimo gukorwaho ubushakashatsi nk’uko byatangajwe n’ umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo.

Yagize ati “Ingufu zikomoka ku mashyuza(amazi aturuka mu butaka ashyushye) zirahari kandi zishobora gukoreshwa. Nko muri Kenya bakoresha Megawatts 500 zivuye ku mashyuza”

Ibi bisobanuye ko umuriro Abanyakenya bakura ku mashyuza ukubye kabiri umuririmo wose wo mu Rwanda kuko u Rwanda rutarageza kuri megawatts 250 ku mwaka.

Bazivamo yakomeje avuga ko ingufu z’ amashanyarazi ziri muri EAC zose hamwe ari megawatts 4000, yongeraho ko umuturage wo muri EAC akoresha kwh 136 ku mwaka mu gihe mu bihugu byateye imbere umuturage waho akoresha ingufu ziri hagati ya kwh 3000 na 7000.

Imbogamizi zituma ingufu zihagije zitaboneka

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Kamayirese Germaine yavuze ko ingufu z’ amashyanyarazi zigihenze yongeraho ko umuntu washora imari mugutunga gaze methane iri mu Kivu yabona abakiriya kuko u Rwanda rurimo kubaka urwego rw’ inganda.

Yagize ati “Mu rwego rw’ ingufu ibibazo duhura nabyo ni uko ingufu zitaraboneka ku buryo buhendutse, hari ingufu zitakara mu nzira, ikindi amabanki ntabwo aragera ku rwego rwo kuguriza abifuza gutunganya ingufu z’ amashyanyarazi”

Yakomeje avuga ko ibiza Isi irimo guhura nabyo muri iyi minsi bituruka kukudakoresha ingufu zisubiramo nk’ izituruka ku mazi, izuba n’ umuyanga ahubwo abantu bakikoreshereza inkwi.

Kamayirese ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Kivu hari gaze methane nyinshi ishobora gukoreshwa mu myaka 20 kugera kuri 30. Ishobora gucanira abaturage cyangwa gutekeshwa. Umuntu wese uzashora imari muri gaze methane azabona abakiriya kuko u Rwanda rurimo guteza imbere igice cyahariwe inganda”

Biteganyijwe ko muri 2024 buri Munyarwanda wese azaba afite amashyanyarazi. Leta irasaba abaturage gutura mu midugudu kugira ngo bagezweho amashyanyarazi mu buryo bworoshe gusa abadatuye mu midugudu nabo ntabwo bahejwe ku mashyanyarari kuko Leta ibafasha kubona amashyanyarazi aturuka ku mirasire y’ izuba.

Mu rwego rwo gufasha abaturage guha agahenge inkwi Leta y’ u Rwanda ibashishikariza gukoresha gaze mu mirimo yo guteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa