skol
fortebet

Umuyobozi mushya wa BRD yahawe umurongo ngenderwaho, Kanyankole arashimwa

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Abagize inama y’ubutegetsi ya Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere, BRD batangaje ko impinduka ziba zikenewe mu ngumi zose mu gihe tukiri ku isi y’abazima.Ni nyuma y’uko uwari umuyobozi wayo mukuru yirukanywe agahita anasimbuzwa.
Mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 nibwo Alex Kanyankole wayoboraga BBRD yirukanywe kuri uyu mwanya.
Nyuma y’uko Kanyankole akuwe ku kazi, hagiye havugwa byinshi ku cyaba cyatumye avanywa ku mwanya yari amazeho hafi imyaka ine.Benshi bavuga ko uyu (...)

Sponsored Ad

Abagize inama y’ubutegetsi ya Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere, BRD batangaje ko impinduka ziba zikenewe mu ngumi zose mu gihe tukiri ku isi y’abazima.Ni nyuma y’uko uwari umuyobozi wayo mukuru yirukanywe agahita anasimbuzwa.

Mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 nibwo Alex Kanyankole wayoboraga BBRD yirukanywe kuri uyu mwanya.

Nyuma y’uko Kanyankole akuwe ku kazi, hagiye havugwa byinshi ku cyaba cyatumye avanywa ku mwanya yari amazeho hafi imyaka ine.Benshi bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe ari umukozi ugira umurava; akaba umuhanga mubyo yakoraga, umugabo w’umunyakuri kandi w’inyangamugayo.Akaba yari asigaje imyaka ibiri kugirango mande ye ayisoze.

Eric Rutabana wasimbuye Kanyankole ku mwanya w’umuyobozi wa BRD ku rwego rw’igihugu, yahoze ahagaragariye ibikorwa by’ubucuruzi byambukirana imipaka, anashinzwe ishimoramari muri BPR.

Ukuriye inama y’ubutegetsi, Francis Mugisha yabwiye ikinyamakuru Taarifa.rw ducyesha iyi nkuru ko umuyobozi mushya wa BRD agiye ‘gukomeza guteza imbere urwego iyi Banki yari igezeho no gushyira ingufu mu intego bihaye iva 2016 kugeza 2020.”

Francis Mugisha yongeyeho ko ‘Eric Rutabana asanzwe amenyereye ibijyanye na Banki kandi ko yumva neza icyerekezo BRD iganamo nka banki yateye imbere mu bigo by’imari.’

Yakomeje avuga ko ‘dufite icyizere cy’uko azazamura urwego rw’iyi Banki bikarenga igihugu cyacyu kuburyo tuzagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’iki gihugu.’

Abagize inama y’ubutegetsi kandi bashimiye byimazeyo Kanyankole ibyo yabagejejeho mu gihe cyose yamaze ari umuyobozi.Mugisha ati “Mu izina rya bagenzi banjye, turashimira Bwana Alex Kanyankole uburyo twakoranye kuva mu 2013.Ni iby’agaciro gakomeye kuba twarakoranye nawe kandi twishimiye imiyoborere ye mu gihe cyose yakomezaga gushaka iterambere no gushyira mu bikorwa intego twihaye.Turamwifuriza ishya n’ihirwe mu bundi buzima bushya agiye kujyamo.”

Kanyankole ashimirwa uruhare rwe yagize mu gusubiza ku murongo no kongera kwiyubaka mu guhuza intego za BRD ikaba imwe mu bigo by’imari biteye imbere kuri ubu.

Mugisha ukuriye inama y’ubutegetsi ya BRD

Muri 2013 nibwo Alex Kanyankole yatangiye kuyobora BRD yari amaze imyaka 4 muri aka kazi.Kugeza ubu ntabwo haramenyekana amakuru y’ icyaba cyatumye yirukanwa kuri uyu mwanya.

Kanyankole yahoze ari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga, NAEB. Muri NAEB yakozemo imyaka ibiri, ubwo yari avuye ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe kawa, (OCIR-CAFE 2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE 2005 kugeza 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa