skol
fortebet

Umuyobozi wa TV1 yasabye abiga itangazamakuru gushirika ubwoba bubabuza kwihangira imirimo

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Radio One na TV1 Kakooza Nkuriza Charles(KNC) yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’ u Rwanda (UR),abasaba gutinyuka bakihangira imirimo kuko igishoro atariyo ntambwe iherwaho.
Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2017,yavuze ko yiga mu mashuri yisumbuye yari afite inzozi zo kuzashinga igitangazamakuru nubwo atari nubwo atari abayeho mu buzima buhambaye.
Ngo yiga mu mashuri yisumbuye yateguye igitaramo atumiramo abahanzi (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Radio One na TV1 Kakooza Nkuriza Charles(KNC) yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’ u Rwanda (UR),abasaba gutinyuka bakihangira imirimo kuko igishoro atariyo ntambwe iherwaho.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2017,yavuze ko yiga mu mashuri yisumbuye yari afite inzozi zo kuzashinga igitangazamakuru nubwo atari nubwo atari abayeho mu buzima buhambaye.

Ngo yiga mu mashuri yisumbuye yateguye igitaramo atumiramo abahanzi amafaranga akuyemo ayaheraho agura ibikoresho byamufashije gushinga Radiyo.

KNC yavuze ko kugira ngo ukomere ndetse ube ikitegerezo muri ba rwiyemezamirimo ubanza gushora ubwenge n’ibitekerezo ibindi biza ari inyongera.

Yagize ati ‟Mbere na mbere kugirango muzabe ba rwiyemezamirimo beza b’ikitegerezo, mubanze mukoreshe intekerezo zanyu mwagure ubwenge ntimwite ku hantu muzakura igishoro kuko ibitekerezo aribyo bihesha igishoro. Muharanire kandi kwandika izina ryiza muri sosiyete mutuyemo kuko aribyo bizabahesha kugirirwa ikizere aho mutuye.”

KNC arimo gushishikariza abanyeshuri kwikorera

KNC yakomeje kugaragariza abanyeshuri ko bagomba guhanga udushya ntibagume ku bintu bimwe aho yabahaye urugero rwo mu itangazamakuru nk’umwuga bakurikiye, ko umunyamakuru mwiza aba afite umuzingo w’ubutumwa ari byo bita ‟content” bwumvikana kandi bufitiye umumaro ababwumva.Yababwiye ko kandi umwanzi wabo wa mbere utuma batagera ku byo bashaka kugeraho ari ubwoba kandi ko mugihe batekereza gukora ikintu ubwoba bukaba imbogamizi bagatangira gutekereza ibihombo bakwiye kubwirukana rugikubita kandi bakigirira ikizere kuko ngo utigiriye ikizere nta nuwakikugirira.

Aba banyeshuri bababije KNC imbogamizi ba rwiyemezamirimo bahura nazo n’ icyo bakora kugira ngo babashe kuzigobotora . Kakooza yasubije abanyeshuri ko rwiyemezamirimo agomba kwegera abakozi be igihe hari ikibazo cyavutse mu kazi kugira ngo ibitekerezo by’ abakozi abishingireho ashakira umuti icyo kibazo.

Aha abanyeshuri babazaga ibibazo uyu KNC

KNC yabwiye abanyeshuri ko badakwiye guhera mu rujijo ahubwo ko bagomba kuruvamo kuko ngo ikintu gitoya kivamo ikinini. Ababwira ko bagomba gukora cyane bakanigirira ikizere hanyuma kuko ngo imbaraga iyo zishyizwe hamwe zibyara ikintu gikomeye.

Ingabire Marie Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa