skol
fortebet

Umwicanyi ruharwa uryamye mu kiyaga cya Kivu, icyago cyangwa amahirwe ku Rwanda

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

Abashakashatsi bagaragaraje ko nta kigikozwe mu maguru mashya ikiyaga cya Kivu nubwo abantu bakibonana umutuzo gishobora kwica abantu bagera kuri miliyoni ebyiri mu kanya nk’ ako guhumbya.
Iki kiyaga kirimo gaz methane igera kuri km3 60, na dioxide de carbone hafi km3 300, izi gaz zombi abashakashatsi bazigerenya na bombe rutura ishobora guturika ikamara abantu nk’ uko byabaye muri Cameroun myaka 31 ushize.
Inkuru UMURYANGO ukesha, ikinyamakuru science.howstuffworks.com ivuga ko mu gitondo (...)

Sponsored Ad

Abashakashatsi bagaragaraje ko nta kigikozwe mu maguru mashya ikiyaga cya Kivu nubwo abantu bakibonana umutuzo gishobora kwica abantu bagera kuri miliyoni ebyiri mu kanya nk’ ako guhumbya.

Iki kiyaga kirimo gaz methane igera kuri km3 60, na dioxide de carbone hafi km3 300, izi gaz zombi abashakashatsi bazigerenya na bombe rutura ishobora guturika ikamara abantu nk’ uko byabaye muri Cameroun myaka 31 ushize.

Inkuru UMURYANGO ukesha, ikinyamakuru science.howstuffworks.com ivuga ko mu gitondo cyakurikiye umugoroba wa tariki 21 Kanama 1986, abantu bageze mu gace gaturiye ikiyaga cya Nyos bagasanga abaturage bagera ku 1 746 n’ abatungo yabo byose byapfuye.


Mu giturage cyo hafi Nyos abaturage barenga 1700 bishwe n’ iturika rya gaz methane mu myaka 30 ishize

Ikinyamakuru rfgl-rdc.com cyatangaje ko umushakashatsi witwa M. George Kling yagereranyije iturika ribaho iyo gaz methane iri mu kiyaga icokojwe n’ iturika ry’ inzoga ya shampagne ipfunduwe nyuma yo kuyicugusa.

Yagize ati "...iyo upfunduye inzoga ukayisuka mu kirahure CO2 izamukana n’ urufuro bikarenga ikirahure inzoga itaruzura, ntabwoba biteye ariko iyo ari ku kiyaga ingaruka ni urupfu

Nyuma gato abashakashatsi baje kuvumbura ko abo baturage bishwe n’ umuka wa C02 wari wavuye mu kiyaga cya Nyos kiri hejuru y’ ikirunga cya Nyos giherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Cameroun.

Iki kiyaga cya Nyos cyari gifite C02 nyinshi yitekeye ku ndiba yacyo ariko abantu batabizi. Icyo gihe umusozi wararidutse uhombokera muri icyo kiyaga maze iyo gaz irazamuka isakara mu baturage bicwa no kubura umwuka wa oxygene wo guhumeka.

Abarokotse icyo cyago babwiye abashakashatsi ko bumvaga icyo cyuka kinuga nk’ igi ryaboze. Ikiyaga cya Nyos ubusanzwe gifite amazi y’ urubogogo asa n’ ay’ ikiyaga cya Kivu ariko icyo cyago kikimara kuba ayo mazi yahinduye ibara ahinduka orange.

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bungana na kilometero kare 2 700, bivuze ko gikubye ikiyaga cya Nyos inshuro zirenga 1700 kuko Nyos ifite ubuso bungana na kilometero kare 1,58. Ikivu gifite ubujyakuzimu buresha na metero 240 mu gihe Nyos ifite ubujyakuzimu bwa metero 210.

Muri 2002 ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo cyarukaga abahanga bari bafite ubwoba ko ibikoma bya magma birukwa n’ ikirunga bishobora gutemba bikagera mu kiyaga cya Kivu. Nyiragongo iri kuri kilometero 17 uvuye ku kiyaga cya Kivu iyo magma zigera mu Kivu zari guturitsa gaz methane irimo maze CO2 ikazamuka ku buryo abaturage miliyoni zirenga ebyiri barimo abanyarwanda n’ abanyekongo inzogera iba yarirenze.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Jeune Afrique mu nkuru yayo yo ku wa 26 Gicurasi 2014, Umushakashatsi ku bijyanye n’ ibiyaga n’ ibirunga Matthieu Yalire yavuze ko ‘Iruka rya Nyiragongo ryaciye umuserege munsi y’ ubutaka bwerekeza ku Kivu ku buryo iki kirunga cyongeye kuruka indi nshuro imwe magma zahita zinjira mu Kivu zihingukiye mu ndiba y’ amazi’.

Matthieu Yalire avuga ko kuvoma gaz methane mu Kivu aribwo buryo bushoboka bwo kwirinda icyago cyagwirira abaturage igihe haba bagize igicokoza iyo gaz methane.

Gaz methane, umutungo kamere ufitwe n’ u Rwanda gusa mu Isi
Muri 2014, u Rwanda rufatanyije na antoropurize y’ Abanyamerika batangije umushinga wo gucukura gaz methane mu kivu. Ni umushinga wiswe Kivuwatt, biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 200 z’ amadorali y’ Amerika.

Mbere ya Kivuwatt mu karere ka Rubavu hari hasanzwe umushinga muto wo gucukura gaz methane, uyu mushinga ucukura megawatt 2 zigakoreshwa n’ uruganda rwa Bralirwa.

Kivuwatt ni umushinga munini uzatanga megawatt 25. Nta gushidikanya, uyu mushinga iyo wihutishwa wari gufasha u Rwanda kugera ku ntego cyo gucanira Abanyarwanda 70% bitarenze 2017. Muri 2014 Abanyarwanda 18% nibo bari bafite amashyanyarazi magingo aya ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu REG kivuga ko Abanyarwanda bamaze kugerwaho n’ amashyanyarazi ari 40%. Kuri ubu u Rwanda rufite ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 210.9.


Perezida Kagame n’ umushoramari wo muri Amerika, ubwo batangizaga kumugaragaro umushinga Kivuwatt, muri 2016

Leta y’ u Rwanda n’ umushoramari w’ umunyamerika entreprise ‘ContourGlobal’ basinyanye amaserano y’ imyaka 25 avuga ko u Rwanda ruzamara iyo mwaka yose rugura gaz methane izajya iba yakuwe mu mushinga wa Kivuwatt igakoreshwa mu bikorwa byo gucanira abanyarwanda.

Gaz methane iri mu Kivu ibyajwe umusasuro mbere y’ uko ikirunga cya Nyiragongo cyongera kuruka byaba ari amahirwe adasanzwe ku banyarwanda gusa kurundi ruhande uyu mushinga wa Kivuwatt utinze gushyirwa mu bikorwa Nyiragongo ikongera kuruka cyangwa hakagira ikindi kintu icyo aricyo cyose gicokoza gaz methane iri mu kivu iyo gaz yahinduka icyago ku Rwanda.
Uretse Nyos n’ ikiyaga cya Kivu bifite gaz methane ikindi kiyaga gifite gaz methane ni icya Monoun nacyo cyo muri Cameroun.

Gaz methan yari mu kiyaga cya Nyos yakuwemo ngo itazongera kwica abaturage ariko ntabwo yigeze ibyazwa umusaruro.

Ibitekerezo

  • GOOD JOB KURI ERNEST

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa