skol
fortebet

U Rwanda rwemeye kwishyurira imisoro ibigo bishobora kugirwaho ingaruka no kuvanwa muri AGOA

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izishyurira imisoro abacuruzi b’Abanyarwanda bashobora kuzagirwaho ingaruka n’umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kurukura muri gahunda yo kwinjiza ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko ry’icyo gihugu bitatswe umusoro, AGOA.

Sponsored Ad

Iyi gahunda yatangijwe na Amerika mu 2000 igamije gushyigikira ibihugu bitandukanye bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ngo bigeze ibicuruzwa bigera ku 6500 ku isoko ryayo bidasoreshejwe.

Muri Werurwe nibwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu minsi 60 Amerika izahagarika u Rwanda muri AGOA, nirutisubiraho ku mwanzuro rwafashe wo kugabanya imyenda n’inkweto byambawe (caguwa) byinjira mu gihugu binyuze mu kubizamurira umusoro.

ku wa 28 Gicurasi 2018 nibwo iminsi Amerika yari yahaye uRwanda ngo rwisubireho kuri uwo mwanzuro rwari rwafashe, ariko iyo minsi iza kurangira uRwanda rudahinduye u mwanzuro rwafashe, hategerejwe umwanzuro Amerika izafata.

Iyi Minisiteri ivuga ko mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Amerika, ibinyura muri gahunda ya AGOA ari 2% gusa naho ibindi byose bigasorerwa.

Aganira na The New Times, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko mu rwego rwo korohereza abacuruzi boherezaga ibicuruzwa muri Amerika, Guverinoma iri kureba uko yazabishyurira imisoro izashyirwaho mu gihe cy’umwaka umwe.

Yagize ati “Abazagirwaho ingaruka n’uko u Rwanda rwakuwe muri AGOA, Guverinoma igiye gukorana na bo mu gutanga ibyari byaramaze gutumizwa n’abo muri Amerika mu mwaka utaha maze tubishyurire umusoro.”

Ibi kandi ngo bizabafasha gushaka amasoko mashya no kurangiza amasezerano byaba byaragiranye n’amasoko yo muri Amerika.

Yakomeje ati “Ntabwo twifuza ko amasoko bari bamaze guhabwa ahura n’ikibazo mu gihe bagishakisha ahandi bazajya bagurisha ibicuruzwa byabo. Turi gushyiraho uburyo bushya buzadufasha kubona ikigega kizabishyurira imisoro bazashyirirwaho.”

Yanavuze ko bari gukorana n’aba bacuruzi mu gushakisha andi masoko ku mugabane w’u Burayi, Aziya no muri Afurika, ashobora kwakira ibicuruzwa bitabanje gusoreshwa.

Umwanzuro wo kuvana u Rwanda muri AGOA, waturutse ku kuba uRwanda rwarafashe umwanzuro wo kugabanya imyenda n’inkweto bya caguwa byinjira mu gihugu mu rwego rwo kongerera ubushobozi inganda zarwo.

Uwo mwanzuro kandi wari watowe mu 2015 n’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko ibindi bihugu byo muri aka karere ntibyawubahiriza, ari nayo mpamvu byo bitarebwa n’ibi bihano.

Akamanzi yashimangiye ko nubwo gukura u Rwanda muri AGOA bizarugiraho ingaruka, rudateze kwisubiraho ku cyemezo rwafashe.

Ati “Twagerageje kuvugana na Guverinoma ya Amerika ariko ndatekereza ko bigaragara ko umwanzuro wo kongera umusoro kuri Caguwa atari uw’u Rwanda gusa. Ibihugu byose bya EAC byemeranije kubikora kandi u Rwanda rukomeye ku mwanzuro wo kubikora.”

U Rwanda ruteganya ko mu gihe gahunda zarwo zagenda uko byiyemejwe, ruzunguka byinshi birimo imirimo mishya 25,655, kongera inyungu y’ibyoherezwa mu mahanga ikagera kuri miliyoni 43$, rukanagabanya ibyo rutumizayo bikagera kuri miliyoni 33 $ bitarenze mu 2019, bivuye kuri miliyoni 124 $ mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa