skol
fortebet

WASAC yafashe Hilltop Hotel yiba amazi iyihana yihanukiriye

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangaje ko Hoteli yitwa Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu Mujyi wa Kigali yafatiwe mu cyuho iri kwiba amazi bituma icibwa amande.

Sponsored Ad

WASAC yavuze ko Hilltop and Country Club, yakoreshaga amazi iyibye ariyo mpamvu yaciwe amande ya miliyoni 3.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyashyize kuri Twitter yacyo ubutumwa buvuga ko Hilltop and Country Club yafashwe yiba amazi kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

WASAC yagize iti “Kwiba amazi birahanirwa, usibye gutanga amande, no kwishyura amazi yibwe, icyi cyaha gishobora no gutuma uwabikoze akatirwa ibihano birimo n’igifungo. Hilltop Hotel and Country Club yaciwe amande yo kwiba amazi.

Bivugwa ko iki kigo cyafashwe ku wa 6 Gashyantare cyiba amazi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abari bamaze igihe babona ko gifite uburyo kivoma amazi ataragera muri mubazi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 iyi hoteli yemeye kwishyura amande ubusanzwe yishyurwa n’ugaragayeho uburiganya mu kwiba amazi angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, hagakurikiraho urubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa