skol
fortebet

Rayon Sports y’abagore yayoraguye akayabo nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri bikomeye mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yasaruye miliyoni 41 FRW nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri bikomeye bikinirwa mu Rwanda ihigitse AS Kigali yari yarigaruriye umupira w’abagore.

Sponsored Ad

Rayon Sports y’abagore yatsinze Indahangarwa WFC ibitego 4-0 yegukana igikombe cy’amahoro cyiyongera kuri shampiyona begukanye mu minsi ishize.

Mugihe FERWAFA yatanze imidali n’igikombe bitagira Sheke, Skol yo yashyikirije Rayon Sports WFC sheki ya miliyoni 11 yo kubashimira ko bitwaye neza mu gikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports mu gutwara Shampiyona yahembwe Miliyoni 8 FRW na FERWAFA hanyuma SKOL iyihemba miliyoni 14 FRW z’agahimbazamusyi ko yitwaye neza.

Ku gikombe cy’amahoro Rayon Sports y’abagore yayoye akayabo ka miliyoni 19 FRW zirimo izo FERWAFA yayihembye miliyoni 8 FRW, SKOL iyihemba miliyoni 11 FRW.

Udushya twaranze umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports WFC yahawe igikombe gusa ntiyagitindanye kuko mu gihe yakishimiraga cyatangiye kwangirika ako kanya (kiratandukana) bityo ntibagicyura kuko FERWAFA yabasabye kukiyisubiza ikazabazanira ikindi.

Gikundiro ivuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye kuko no mu mwaka ushize ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ariko byagenze ubu ikaba itunze igikombe gisudiriye.

Mukandayisenga watsinze ibitego bine mu mukino ntiyahawe umupira bakinaga ngo awucyure nk’urwibutso kuko FERWAFA yavuze ko bitari byateguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa