skol
fortebet

#UCL: Real Madrid yahagamye Bayern Munich yari imbere y’abafana bayo

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yiyongereye amahirwe yo kuba yagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo guhagama Bayern Munich yari imbere y’abafana bayo bakanganya ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Nubwo Bayern Munich imaze igihe ititwara neza,yagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino nubwo itabashije kuwutsinda.

Bigitangira ku isegonda rya 40 Bayern yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ubwo Harry Kane yahaga umupira mwiza Leroy Sane mu rubuga rw’amahina,awuteye umunyezamu Andriy Lunin awukuramo.

Ku munota wa 8 nabwo Sane yahawe umupira awuteye ishoti uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 10,Harry Kane yabonye umunyezamu Lunin yataye izamu ashaka kumuroba ari kure cyane,umupira ujya hanze.

Ku munota wa 24 nibwo Real Madrid yabonye amahirwe ya mbere ubwo Vinicius Jr yahabwaga umupira mwiza na Kroos asiga ba myugariro ba Bayern ahita aroba umunyezamu Neuer,atsindira igitego Real Madrid.

Vinicius Jr yatsinze igitego muri 1/2 cya Champions League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya agera ikirenge mu cya Jari Litmanen, Cristiano Ronaldo na Kevin de Bruyne.

Real Madrid yakomeje kuyobora umukino ariko ntiyabasha kubona ikindi gitego.

Iminota 45 ibanza y’uyu mukino wa 1/2 cya UEFA Champions League yarangiye Bayern Munich itsinzwe na Real Madrid igitego 1-0 cyinjijwe na Vinicius Junior.

Mu gice cya kabiri,Bayern Munich yagarutse yabaye indi yindi ndetse yugariza bikomeye Real Madrid yari hasi mu bwugarizi.

Ku munota wa 53,Leroy Sane waherukaga igitego mu Ukwakira umwaka ushize,yacenze Mendy asigarana n’umunyezamu Lunin amutera ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cyo kwishyura cya Bayern Munich.

Ku munota wa 56, Lucas Vazquez yategeye mu rubuga rw’amahina Jamal Musiala wari umucitse,umusifuzi yemeza penaliti ya Bayern Munich.

Iyi penaliti yinjijwe neza cyane na Harry Kane wahise agira ibitego 8 muri Champions League y’uyu mwaka.

Bayern Munich yahise itangira gusatira ishaka igitego cya gatatu ndetse igera mu rubuga rwa Madrid kenshi gusa ba rutahizamu bayo ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Eric Dier yabonye uburyo bubiri bwo gutera imipira ivuye muri koloneri n’umutwe ariko ayitera nabi Lunin arayifata.

Ku munota wa 80 Real Madrid yabonye uburyo bukomeye bwo kwishyura ubwo Vinicius yahabwaga umupira na Modric agasiga ba myugariro ariko ananirwa kuroba umunyezamu Neuer.

Ku munota wa 83,Vinicius yakinannye neza na Rodrygo mu rubuga rw’amahina rwa Bayenr birangira myugariro Kim Min-jae ateze uyu Rodrygo,umusifuzi atanga penaliti.

Vinicius Jr yateye neza iyi penaliti,yishyurira Real Madrid igitego.Umukino waje kurangira ari ibitego 2-2.

Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza uzahuza Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund kuri uyu wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa