skol
fortebet

Amerika iraca amarenga yo Kudohora ku Ikoreshwa ry’Urumogi mu Gihugu

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ministeri y’ubutabera ejo kuwa kabiri yateye intambwe yo koroshya imikoreshereze y’urumogi mu gihugu ntifatwe nk’icyaha gikomeye, nkuko bitangazwa n’isoko ibikurikiranira hafi.

Sponsored Ad

Biramutse byemejwe uko biteganyijwe, bwaba ari bwo bwa mbere ubutegetsi bw’Amerika bukoze ivugurura rikomeye ku mikoreshereze y’urumogi mu myaka 40 ishize.

Ayo makuru akimenyekana, imigabane y’ibigo bicuruza urumogi yahise izamuka kugeza kuri 20 ku ijana.

Ministeri y’ubutabera ari yo ishinzwe kugena amabwiriza yerekeye imikoreshereze y’imiti, yavuze ko urumogi rwashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’imiti ifatwa nkiri ku rugero rwo hasi, haba ku bayikoresha ku mpamvu zijyanye n’ibitekerezo cyangwa z’umubiri.

Bivuze ko urumogi rwaba rukuwe mu cyiciro cya mbere cy’imiti ifatwa nk’iri ku rugero rwo hejuru mu guhindura abayikoresha imbata zayo.

Umushinga w’ubu busabe uroherezwa muri Prezidansi y’Amerika mu biro bishinzwe igenamigambi kugira ngo wigweho, hafatwe icyemezo mbere y’uko hasohoka amabwiriza kuri iyo ngingo, nkuko byemezwa n’isoko yatanze aya makuru.

Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe imikoreshereze y’imiti ntabwo cyahise gisubiza ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri iyi nkuru, yatangajwe bwa mbere n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa