skol
fortebet

Gakenke: Inkongi y’umuriro yadutse abanyeshuri baryamye ihitana umwe

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu umunyeshuri umwe yapfuye abandi babiri bakomerekera mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ikigo cy’amashuri cya EAV Rushashi TSS.

Sponsored Ad

Iyi nkongi yanatwitse ibikoresho byose by’abanyeshuri 20 birashya birakongoka.

Umunyeshuri umwe yahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu iraramo abanyeshuri mu Kigo cy’Amashuri cya TSS EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke.

Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu rukerera rwo kuri uyu gatandatu ahagana saa cyenda, ihitana uyu mwana umwe mu gihe abandi bakomeretse bajyanywe kwa muganga

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye RBA ko hari gukorwa iperereza ku cyateye inkongi no kubarura ibyangirikiyemo.

Yagize ati “Ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga.”

Meya Mukandayisenga Vestine avuga ko ubuyobozi bwihutiye kuhagera, ndetse ko na we yahageze kugira ngo yihanganishe abanyeshuri babuze mugenzi wabo.

Yagize ati “Ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Hari kandi umunyeshuri wahuye n’ikibazo cy’ihungabana kubera urupfu rw’uyu mugenzi wabo, na we akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Ku rundi ruhande,imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu Karere ka Rusizi ku wa Gatanu, yasenye ibyumba by’amashuri bitatu kuri Groupe Scolaire Gikundamvura, inangiza amadirishya yo kuri Groupe Scolaire Nyabihanga.

Umunyeshuri umwe yakomeretse mu gihe inzu icyenda z’abaturage zasenyutse ndetse ba nyirazo bajya gucumbikirwa mu baturanyi babo.

Ubuyobozi bwatangaje ko nta mwana n’umwe wahasize ubuzima ndetse bwemeza ko amahirwe bagize ari uko byabaye bagiye kwerekeza mu mpera z’icyumweru bityo bazagerageza gutunganya ibi byumba abanyeshuri bakiga kuwa Mbere.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa