skol
fortebet

MINEDUC yakemuye ikibazo cyari mu kwimurira abarimu ku bindi bigo

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’impaka ku kwimura abarimu ku nyungu z’akazi, ubu umwarimu wimuwe muri ubwo buryo mu Rwanda, agiye kuzajya ahabwa imodoka imwimura kuko kubaha amafranga byagoranye.

Sponsored Ad

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze,yavuze ko kugena amafaranga ahabwa umwarimu wimuwe bitoroshye ariyo mpamvu bagiye kuzajya babaha imodoka zibimura aho boherejwe.

MINEDUC ivuga ko bitoroshye guha amafaranga abarimu yo kubimura kubera imiterere ya tumwe mu turere naho umwarimu yaba yimuriwe bityo umwarimu wese azajya ahabwa imodoka imwimura ikamugeza aho agiye kwigisha kugira ngo anabone uko atwara ibikoresho nkenerwa bimufasha mu kazi.

Kwimura abarimu batabisabye bikomeje kuba ikibazo kuko bamwe baba badashaka kuva aho bakoraga ndetse mu mezi ashize hari abagiye babyinubira bagashwana n’abayobozi b’ibigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa