skol
fortebet

MINEDUC yasubije abanyeshuri bo mu myaka isoza basinyiye mudasobwa ntibazihabwe

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu banyeshuri basinyanye amasezerano na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) muri Kamena 2023, babwirwa ko bazahita bahabwa mudasobwa mu mezi atatu yari gukurikiraho, kugeza ubu ntibarazihabwa.

Sponsored Ad

Ibi byaje gukurikirwa n’itangazo rya MINEDUC yavuze ko abanyeshuri basigaje amezi 5 na 6 yo kwiga batazahabwa mudasobwa kuko ngo ayo mezi ateganyijwemo ibizamini, kwimenyereza umwuga ndetse na raporo z’imenyerezamwuga ryakozwe.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yagize ati “Mudasobwa itangwa nk’igikoresho cyo kwiga. Amezi usigaje atagera ku mwaka w’amashuri, kugushyiraho ideni ry’igikoresho utazakoresha wiga birasaba gutekerezwaho kabiri”.

Minisiteri y’Uburezi imara impungenge abarimo kurangiza amashuri batahawe mudasobwa, ikizeza ko batazabura uko bandika igitabo.

Ivuga ko Kaminuza zizaha abanyeshuri aho gukorera ubushakashatsi ndetse no kwandika ibitabo nk’uko babimenyeshejwe.

Yaraduhaye Theodore, umunyeshuri muri kaminuza, yibaza impamvu basinyishijwe amasezerano ariko ngo ntibafatwe nk’abandi.

MINEDUC yasubije ko itanga mudasobwa kugira ngo zifashe mu kwiga.

Iti: “Mwebwe musigaje amezi make cyane mukaba musezeye Kaminuza. Urebye ubushobozi buke ni bwo butuma dufata ibi byemezo, tubishoboye mwese twabageraho”.

Ku kibazo cy’abashobora kwibwa mudasobwa yafatiwe ku nguzanyo, MINEDUC igaragaza ko uwibwe abimenyekanisha ku nzego z’umutekano bikiba kandi akamenyesha n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) mu nyandiko.

Igira iti “Bazamuha icyemeza ko yayibwe bityo ntahagarikirwe buruse. Icyakora azayishyura narangiza kwiga”.

Hari amakuru avuga ko abanyeshuri bo muri za Koleji nka Busogo, Remera na Nyarugenge bagiye bazifata ariko abandi bakaba barategereje bagaheba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa