skol
fortebet

Abanyeshuri bato bakoze ’robots’ bishimisha Perezida Kagame abaha impano

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame ahaye impano ya mudasobwa abanyeshuri bose bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mu guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano, Artificial Intelligence.

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibigo bitandukanye aho byibanda ku gukora umushinga w’ikoranabuhanga wifashisha Robots.

Aya marushanwa agamije guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano (Artificial Intelligence) mu gukemura ibibazo bitandukanye. Ay’uyu mwaka yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana.

Iri rushanwa ryiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’, ryitabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 16 y’amavuko.

Minisitiri w’Uburezi,Dr Gaspard Twagirayezu yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu gufasha abanyeshuri guhanda udushya.

Ati “Robots na AI ni ikoranabuhanga rishya. Turashaka ko abanyeshuri bacu biyumvamo icyizere ku buryo byaryifashisha mu gukemura ibibazo bihari.’’

Perezida Kagame yashimishijwe no kubona ibyo abanyeshuri bakoze, avuga ko ari iby’agaciro ku gihugu n’Isi yose.

Ati “Robots na AI [ubwenge buremano] ni uburyo bwiza bwo kwiga ibirimo siyansi, ikoranabuhanga no gukorera hamwe.’

Umukuru w’Igihugu yahaye impano ya mudasobwa buri munyeshuri witabiriye iri rushanwa mu kurushaho kubatera imbaraga zo gukunda ibyo biga.

Ati “Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.”

Izo mudasobwa zigenewe Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa.

Ati “Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye n’ingengo y’imari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko ikoreshwa rya Robots n’ubwenge bw’ubukorano, ari ibintu byafasha abanyeshuri kwiga neza siyansi n’ikoranabuhanga ndetse kandi bifasha mu gukorana.

Itsinda ryo mu ishuri rya College Christ Roi de Nyanza ryegukanye igihembo cy’ishuri ryabaye irya mbere mu Rwanda. Ryashyikirijwe igihembo n’Umukuru w’Igihugu, ndetse rigomba kuzajya guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ishuri rya ES Kayonza Modern ryatsinze mu cyiciro cya AI Challenge Hackathon, rizajya guhatana mu Busuwisi muri Kamena uyu mwaka.

Ni mu gihe Federal Government College yo muri Nigeria yabaye iya mbere mu bihugu byo hanze.

Ecole Secondaire de Kayonza ni yo yegukanye igihembo cy’ikigo cyagaragaje umwihariko mu gukoresha ubwenge buremano, Artificial Intelligence.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa