skol
fortebet

Amanota ya 2017: Abakobwa batsinze kurusha abahungu

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bizamini bisoza amashuri 2017 mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ari 86% mu gihe abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 89%
Imibare iragaragaza ko abakobwa batsinze kurusha abahungu kuko mu byiciro byombi (amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye), abakobwa batsinze ku kigero cya 55,5% mu gihe abahungu ari 44,5%.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’ uburezi yatangaje umusaruro w’ abanyeshuri bakoze ibizami bya (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bizamini bisoza amashuri 2017 mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ari 86% mu gihe abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 89%

Imibare iragaragaza ko abakobwa batsinze kurusha abahungu kuko mu byiciro byombi (amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye), abakobwa batsinze ku kigero cya 55,5% mu gihe abahungu ari 44,5%.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’ uburezi yatangaje umusaruro w’ abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza n’ abakoze iby’ ikiciro rusange Tronc Commun.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko mu bizamini bya Leta byagenze neza ugereranyije n’umwaka washize aho umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini wiyongereye cyane.

Yagize ati "Uyu mwaka umubare w’abakobwa bakoze ibizamini warazamutse cyane aho abakobwa 55.1% aribo bakoze ndetse no gutsinda niko byagenze dore ko abakobwa batsinze ku kigero cya 55% mu gihe abahungu bo batsinze kuri 44.9%"

Mu mashuri abanza abahungu nibo batsinze, naho mu mashuri y’icyiciro rusange abakobwa barindwi kuri umwe bagaragara ko batsindiye ku kigero kiri hejuru.

Minisitiri kandi yavuze ko abanyeshuri bose mu gihugu batsinze by’umwihariko abo mu bice by’icyaro.

Yagize ati "Ikindi twishimira ni uko n’abanyeshuri bo mu cyaro batsinze kandi bakagira amanota meza nk’aho mu mashuri abanza uwitwa Mugisha Nsengiyumva Frank ukomoka mu karere ka Muhanga ariwe wabaye uwa mbere mu gihugu hose naho mu cyiciro rusange uwaje imbere akaba ari uwitwa Kagenzi Manzi wo muri Gasabo. "

Biteganijwe ko abanyeshuri batsinze bahsyirwa mu byiciro ndetse bakoherezwa ku bigo bazajya gukomerezaho amasomo yo mu byiciro bikurikiraho, itariki yo gutangira akaba ari iya 29 Mutarama 2018.

Ibitekerezo

  • biratangajke kuba abakobwa basigaye batsinda kurusha abanhungu kandi mbere baratinyaga ikizami ugasanga n’ uwari umuhanga muri class yatsinzwe extas gusa nyine birekana ko umuhaye umwanya ntacyo atashobora. NTAHANDI BIVA ATARI MUKUBA U RWANDA RUTEZA IMBERE UBURINGANIRE

    UYU MWAKA HAGARAGAYE ABANYESHURI BENSHI BATAKOZE IBIZAMI UBUTAKA IKI KINTU LETA IZAKITEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa