skol
fortebet

Abana 12 bafunze batangiye icya Leta, bagitsinze neza bishobora kubahesha imbabazi

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Abanyeshuri 12 barangije amashuri abanza bari muri gereza y’ abana kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo nabo batangije ikizami cya Leta.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko ikizami ari umwanya wo kugaragaza akazi kakozwe na mwarimu, umwana n’ umubyeyi. Yongeyeho ko Leta y’ u Rwanda yabanje gushaka ubwiganze bw’ abanyeshuri ubu ikaba irimo gushaka ireme ry’ uburezi ariko abana bari mu ishuri.

Aba bana bigiye muri gereza yabo I Nyagatare bavuga ko bize neza, ngo bafite icyizere cyo gutsina ibi bizamini bizamara iminsi itatu. Si ibyo gusa ngo baranashimira Perezida Kagame wabahaye amahirwe yo kugororwa biga, bakanakora ikizami.

Abahungu ni 10, abakobwa ni babiri, umwe mu bahungu yagize ati “Icyizere ndagifite kimwe na bagenzi bage, abarimu baradufashije, batwigisha neza. Njyewe niteguye gutsinda. Amahirwe twahawe ni amahirwe meza”

Umukobwa yagize ati “Ibizamini ukuntu mbibona ndabona turi bubitsinde kuko twiteguye bihagije. Perezida yararebye aravuga ngo bariya bana n’ ubwo bakoze ibyaha ndabaha amahirwe yo kwiga, turabimushimira cyane”

SSP Sengabo Helaly, Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Imfungwa n’ Abagororwa RCS, yavuze ko aya mahirwe abana bafunze bahawe batayapfushije ubusa. Ni ubwa 3 abana bafunze bagiye gukora icya Leta kandi ababanje bose baratsinze bibahesha imbabazi za Perezida wa Repubulika.

SSP Sengabo ati “Bose hamwe abamaze gukora iki kizami bagera kuri 55 muri iyo myaka 3 bose baratsinze kandi nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaranababariye bakomereza amashuri hanze.”

SSP Sengabo yongeyeho ko ari igikorwa gifasha abana kugororoka vuba

Ati “Ni igikorwa cyo kwishimira, kibatera ingufu n’ ishyaka iyo tubaha izi nyigisho zo kubagorora tunabigisha babyitabira cyane kuko baba babona ababanjirije byarabagiriye akamaro guhinduka no kugororoka bikatworohera”

Mu gihugu hose abanyeshuri basoje amashuri abanza bagomba kwitabira ibizamini bya Leta ni 255 173 biyongereho 17 000 ugereranyije n’ abakoze umwaka ushize.

Yagize ati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa