skol
fortebet

Abana bataye amashuri basigaye birirwa basunika imodoka

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu muhanda wangiritse wa Gisozi–Karuruma hagaragaramo abana bataye ishuri aho birirwa basunika moto n’imodoka byasaye bityo bakavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ari ryo rizabasubiza ku ishuri ngo kuko bahabonera amafaranga.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwo butratangaza ko bugiye kurushaho kugirana inama n’ababyeyi ngo harebwe icyakorwa.

Ni umuhanda umaze imyaka irenga ibiri udindiye, aho ku gice cyawo cy’igishanga twahasanze abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15 bakora akazi ko kuyobora imodoka zasaye no kwambutsa moto bazisunitse.
Iyo ubasanze muri uwo muhanda ,aba bana bakubwira ko ari igishanga kirimo amafaranga, ndetse ko bazasubira mu ishuri ari uko uyu muhanda wakozwe.

Abakoresha uyu muhanda twaganiriye, bahuriza ku guhangayikishwa n’akazi aba bana bakora, bongera gusaba inzego bireba ko ikorwa ry’uyu muhanda ryakwihutishwa, rigakemura ibibazo bitandukanye idindira ryawo ribateza birimo no guta ishuri kw’aba bana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, NIRAGIRE Theophile, yabwiye Tv 1 ko bahangayikijijwe n’ikibazo cy’aba bana, ariko ngo batangiye kuganiriza ababyeyi babo nabo ubwabo, mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo ngo kuko hari ishuri babateganyirije,ariko bamwe muri bo bakongera kurivamo.

Ni kenshi usanga abana bata ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye yiganjemo ivunanye nko kujya gukora mu mirima y’icyayi,kurindishwa umuceli gukora mu binamba ndetse n’aba birirwa basunika moto aho kugana ishuri.
Aha ni ho bamwe bagirira impungenge z’uko nibikomeza gutya bishobora kuzabangamira gahunda ya leta y’u Rwanda y’uburezi kuri bose mu gihe inzego zitandukanye zaba zidafatanyije mu gushakira umuti iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa