skol
fortebet

Abandi banyarwanda bagiye gukarishya ubwenge mu Buyapani

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Abanyarwanda 3 mu minsi iri imbere bagiye kujya kwiga mu Buyapani amasomo atandukanye y’ ikoranabuhanga, Ambasaderi w’ u Rwanda mu Buyapani asanga ari uburyo bwo kunoza imibanire hagati y’ ibihugu kuko ibyo bize byose bagaruka bakabikorera mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ambasaderi w’ Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yabwiye itangazamakuru ko kuba Abanyarwanda bamaze imyaka 5 bajya kwiga mu Buyapani abona bitanga umusaruro.

Yagize ati “Bitanga umusaruro cyane kuko baragenda bakiga ibintu byinshi mu Buyapani ibyo bize byose bakabizana mu Rwanda. Hari abarimo gushinga ibigo by’ ikoranabuhanga nyuma yo kuva kwiga mu Buyapani. Abagiye kwigayo bose bibagirira umumaro kandi birubaka umubano mwiza hagati y’ ibihugu byombi”.

Mushayija James , usanzwe ari umukozi wa Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ ubworozi mu ishami rishinzwe ubugenzuzi by’ ibihingwa u Rwanda rohereza mu mahanga n’ ibyo u Rwanda rukura mu mahanga nawe ari mu banyeshuri bagiye kwiga mu Buyapani. Mushayija umaze imyaka 6 akora muri Minagri agiye kwiga ibijyanye no kurwanya indwara n’ ibyonnyi hadakoreshwejwe imiti, azabyigira muri Kaminuza ya Tokyo.

Mushayija yavuze ko mu Buyapani bateye imbere mu kurwanya ibyonnyi badakoreshe imiti ibyo aziga azaza abikore mu Rwanda.

Yagize ati “Abayapani bateye imbere mu kurwanya ibyonnyi badakoresheje imiti, kubera ubunararibonye bafite n’ ikoranabuhanga bizamfasha kubukurayo nkaza nkabikora hano mu Rwanda kugira ibyo twohereza mu mahanga bibe bifite ubwimerere batashobora kubyanga bizatuma amadevize yinjira mu gihugu”

Agano Oasis , agiye kwiga ikoranabuhanga muri kaminuza ya Kobe bwifashishwa iyo bashaka kumenya uko abantu bimuka bava mu gace kamwe bajya mu kandi.

Ati “Ubuyapani bwateye imbere mu ikoranabuhanga rya big data aribyo ngiye kwiga bafite ubunararibonye ku u Rwanda dukeneye kwiga uko basanzwe babyaza umusaruro big data dore ko zinagenderwaho mu gufata ibyemezo”.

Ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga JICA gifite ishami mu Rwanda nicyo gitoranya Abanyarwanda bazajya kwiga mu Buyapani. Aba banyarwanda batatu bagiye kwiga mu Buyapani baje biyongera ku bandi 39 barimo abarangijeyo.

Mu Banyarwanda barangije muri Kaminuza zo mu Buyapani harimo Musa Habineza na Prince Gashongore Dukundane bombi bafite kampani mu Rwanda zikora ibijyanye n’ ikoranabuhanga.

Aba banyeshuri bagenda binyuze muri gahunda yiswe African Business Initiative( ABE Initiative) yo guha buruse Abanyafurika bifuza kujya kwiga mu Buyapani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa