Kigali

Abanyeshuli b’i Gitwe bigaragambije basohoka ikigo kubera inkoni z’umuyobozi wabo zibarembeje

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 4 October 2018 Yasuwe: 3956

Abanyeshuli bakabakaba muri 200 biga kuri College Adventiste de Gitwe bigaragambije kuri uyu mugoroba basohoka mu kigo n’ibikapu byabo ndetse n’ibiryamirwa bavuga ko bagiye kureba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kurega umuyobozi w’ishuli ngo “ubarembeje n’inkoni”.

Ibi bibaye muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2018.

Umuyobozi w’iri shuri ryisumbuye Ndayisenga Wilton we avuga ko iki kibazo cyavuye ku munyeshuri umwe ngo yambuye telephone akanamwirukana akanga gutaha maze agahitamo kugumura bagenzi be ngo bigaragambye .

Abanyeshuri benshi bahise bafata ibikoresho byabo basohoka mu kigo bafata umuhanda bavuga ko bagiye ku biro by’Akarere ka Ruhango kuvuga ikibazo cyabo. Uwababonye yavuze ko wari wagira ngo bagiye mu biruhuko.

Ikigo cya College Adventiste de Gitwe gifite abanyeshuri bakabakaba kuri 500, mu gihe abakabakaba 200 bari bagiye kureba umuyobozi w’akarere ngo bamuture ikibazo cyabo, akimara kubyumva yahise abasanganira mu nzira kugirango ikibazo gikemurwe batari bagera kure y’ishuri.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Meya Kamali arashinjwa n’ umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ishuri kumuhimbira ibyaha ngo...

Mupenzi Alex , Umuyobozi w’ ishuri rya G.S. St Vincent de Paul Bunyenga...
27 November 2018 Yasuwe: 2404 2

Kayonza: Umukobwa ibise byafashe ari gukora icya Leta icyari gisigaye...

Muri materinite y’ ibitaro bya Gahini hari umunyeshuri w’ urimo wahakoreye...
27 November 2018 Yasuwe: 2396 0

Minisitiri Mutimura yari akubise ushinzwe site y’ ibizami kubera abanyeshuri...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasanze abanyeshuri bicaranye...
20 November 2018 Yasuwe: 3285 1

Abana 12 bafunze batangiye icya Leta, bagitsinze neza bishobora kubahesha...

Abanyeshuri 12 barangije amashuri abanza bari muri gereza y’ abana kuri uyu...
12 November 2018 Yasuwe: 804 0

Mu mvugo ya kibyeyi, Minisitiri Munyakazi yifurije intsinzi abatangiye icya...

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, nibwo abanyeshuri barangije amashuri abanza...
12 November 2018 Yasuwe: 974 0

Miliyari yaburiwe irengero, Gov. Gatabazi yababwiye ko ubutaha bazafatirwa...

Umuyobozi w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko...
8 November 2018 Yasuwe: 1343 0