Abanyeshuri b’abarundi bahungiye mu Rwanda barabyinira ku rukoma

14 September 2016. | Uburezi | 1 Ibitekerezo | Habineza Gabriel
  • Abanyeshuri b’abarundi bahungiye mu Rwanda  barabyinira ku  rukoma

Abanyeshuri b’abarundi bahungiye mu Rwanda bagiye gusubizwa ku ntebe y’ishuri aho bagiye gukomereza amasomo yabo muri zimwe muri za Kaminuza zo mu Rwanda , bakaba baratangiye no guhabwa amahugurwa yo kwimenyereza Icyongereza mu gihe bategereje ko umwaka w’amashuri utangira nabo bakajya ku mashuri nk’abandi.

Ababyeshuri bari mu Nkambi ya Mahama bakaba bamaze amezi atatu bahugurwa ku Cyongereza ngo 272 bagombaga kujya kwiga , 260 gusa nibo biteguye guhita batangira amasomo abasigaye akaba ari abakobwa batwite abandi bakaba bafite impinja zikiri ntoya cyane.

Imyiteguro yo gutangira umwaka w’amashuri ikaba igeze kure ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Maison Shalom.

Abanyeshuri bagiye gusubiza mu mashuri bakaba bariruhukije bavuga ko bari baratakaje icyizere cyo kwiga.

Ubahagarariye mu Nkambi ya Mahama ,Jean Claude Ciza akaba yaragaragaje ibyishimo bafite ati’’Turishimye cyane!Twahuguwe ku rurimi rw’Icyongereza amezi 3 kuva muri Werurwe.Imyiteguro igeze kure ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda,HCR na Maison Shalom.Twatangiye guhabwa ibyangombwa by’ishuri harimo imyenda,amasabuni ,inkweto , ibiryamirwa n’ibindi bikoresho ku bakobwa .Dutegereje ko birangira gusa’’

Ngo nyuma yo guhabwa ibikoresho hakazasohoka amalisiti agaragaza Kaminuza yo mu Rwanda buri munyeshuri yamerewemo umwanya nk’uko bitangazwa na RPA dukesha iyi nkuru.

Kaminuza zo mu Rwanda ziteguye kwakira aba banyeshuri ni UTB, UNILAC, INS Ruhengeri Kamunuza ya Kibungo.

Aba banyeshuri bakaba bashimira Leta y’u Rwanda yabahaye ubuhungiro , bagashimira Maison Shalom kuba yaritaye ku hazaza habo.Bamwe muri bo bavuga ko gukomeza amasomo yabo ya Kamunuza bizabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse no kugira icyo batahana ubwo bazaba basubiye mu gihugu cyabo nk’uko byashimangiwe na Jean Claude Ciza.

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe

Aba banyeshuri bagiye gukomeza amashuri ni bamwe mu bihumbi by’abarundi bahunze igihugu cyabo ku va muri Mata 2015 nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza manda ya 3 byaje gukurikirwa n’imvururu harimo na Coup d’Etat yo ku ya 13 Gicurasi yapfubye.

Ibitekerezo
Tanga Igitekerezo