skol
fortebet

Abanyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda bamaze kugabanyukaho 9 000

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Sponsored Ad

Umubare w’ abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu myaka 5 ishize umaze kugabanyukaho hafi ibihumbi 9 nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bw’ iyi Kaminuza imaze imyaka itanu ishyizweho.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Kaminuza y’ u Rwanda wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza Dr Charles Muligande yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Kanama ubwo yari mu kiganiro kuri radio flash.

Yagize ati “Umubare w’ abanyeshuri bari muri kaminuza uyu munsi ni muto tugereranyije n’ umubare w’ abanyeshuri bari muri Kaminuza zahurijwe muri UR mu kwaka wa 2013. Kaminuza zahuriwe muri UR zose hamwe zari zifite abanyeshuri 37 400, uyu munsi Kaminuza y’ u Rwanda ifite abanyeshuri 28 600 , ni ukuvuga ngo umubare w’ abanyeshuri wagabanyutseho hafi 9 000”.

Dr Charles Muligande wigeze no kuba Minisitiri w’ uburezi yasobanuye ko uku kugabanyuka kw’ abanyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda kurimo guterwa n’ uko abenshi barimo kwiga imyuga.

Dr Charles Muligande

Yagize ati “Kuva mu mwaka 2008 na 2009 guverinoma y’ u Rwanda hashyize imbaraga imbaraga nyinshi mu guteza imbere amashuri y’ imyuga IPRCs, Abanyarwanda benshi basigaye bifuza amashuri y’ imyuga kuko ninayo atanga akazi mu buryo bwihuse. Ikindi hari igihe u Rwanda batorohereza abantu kwiga ku buryo hari abantu benshi bakoraga akazi batararangije kaminuza, Kaminuza nyinshi zatangije progaramu za nimugoroba bituma abakoraga batarangije kaminuza bajya kwiga kaminuza ubu barangije ntabwo bakiza.”

Uyu muyobozi ntabwo yemeranya n’ abavuga ko Kaminuza y’ u Rwanda ikorwamo amavugururwa ya hato na hato kuko ngo mu myaka itanu ishize hamaze kubaho amavugururwa abiri gusa. Guhuza kaminuza za Leta zikaba imwe no kuba amwe mu mashami ya Kaminuza yari yakuwe mu ntara akajyanwa I Kigali agiye gusubizwayo.

Guhuriza hamwe kaminuza byari bigamije no gutuma igira agaciro karuseho ku rwego rw’ isi. Urutonde rwa Webometrics rwo mu 2017 rwakozwe hagendewe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe, rushyira UR ku mwanya wa 96 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 3499 ku Isi yose.

Mu barimu UR ifite ubu, abagera kuri 23% nibo bafite impamyabumenyi z’ikirenga, abagera kuri 60% bafite iz’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu gihe abagera kuri 17% ni abafasha b’abarimu (Tutorial Assistant).

Mu myaka itanu abafasha b’abarimu bagabanutseho 12% bavuye kuri 29% bariho muri 2013/2014. Muri iki gihe abarimu bungirije (Assistant Lecturer) biyongereyeho 9%, bagera kuri 601 bingana na 45%.

Muri rusange UR ifite abakozi bakora mu bijyanye n’uburezi bagera ku 1329, barimo abarimu (Lecturers) 283, abafite Phd (Associate Professor) ni 41.

Ibitekerezo

  • Murigande rwose ibyo uvuze uratubeshye! ngaho niba uvuze ukuri rahira ngo mwizina ryimana! niba mbeshya imana impane!!!! hahaha! gusa dore Impamvu abanyeshuli bagabanyutse! kurubu Kaminuza yurwanda! yigamo abana o mu kiciro cya 1 ni cya 2 cy’ubudehe! bivuzeko higamo abana babakene! ntamwana ufite umubyeyi wishoboye wiga muri Kaminuza y’rwanda! ikindi School fees! yomuri kaminuza y;urwanda irihejuru cyane! mbwira umwana wa minister wiga muri UR? ntawe! uwa mayor se? uwumucuruzi se niyo yaba aciriritse! uwa gitifu se? uwa general? uwa major? uwa LT? UWA Depite? uwumwarimu wigisha muri kaminuza? abo bose batara abana babo hanze cg bakabashyira muzigenga! ibyo rero kuko abafata ibyemezo murwego rw;uburezi ntamwana wabo wigamo! bafata ibyemezo bipfuye burigihe! kuko nubundi ntamwana uzaza kubabaza ngo kuki mudukorera ibintu bitanoze! bariya bigamo nabana babene ngofero! Rwose mugerageze mukosore! bariya bana babakene mwabashyize mukato! nicyo bivuze! ikindi ahubwo bazakomeza bagabanuke! kuko naturiya dufaranga mubaha twa bourse ntitujyanye nigihe! ubu abakobwa babaye indaye! abakobwa biga muri UR! Bacikiriza abashuli imburagihe kubera gutwara amada imuragihe! kumpamvu zababashikisha ubuzima bwiza! murebe neza mukemure ikibazo kibyeyi! uru nurwanda murerera!

    Birumvikana, abajya mu ri ayo mashuri bava mu miryango ikize gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa