Kigali

Abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa 14 000 za i5

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 4 December 2018 Yasuwe: 1609

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 3 Ukuboza yatangije guha mudasobwa nshya abanyeshuri ba za kaminuza mu buryo bw’inguzanyo bazishyura barangije. Telefone za SmartPhones birimo kwigwaho bashobora kuzazihabwa.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, izo mashini ku ikubitiro zirahabwa abanyeshuri bafite inguzanyo ya Leta ariko ngo n’abiyishyurira ndetse n’abo muri kaminuza zigenga bikaba biteganyijwe ko zizabageraho.

Izo mashini zirimo gutangwa ni izo mu bwoko bwa Positivo i5 zikorerwa mu Rwanda, imwe ikaba ifite agaciro ka 527.460Frw, ngo zikaba zitandukanye n’izari zaratanzwe mbere kuko zo abazihawe bakundaga kuzinenga kubera ubushobozi buke.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yavuze ko guha izo mudasobwa abanyeshuri ari uguteza imbere ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Yagize ati “Dutangiriye ku banyeshuri bafite inguzanyo ya Leta ariko n’abandi zizabageraho ndetse n’abarimu b’amashuri abanza n’abayisumbye, uyu munsi turatanga 1000 ariko igikorwa kirakomeje. Biri mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga kuko ubu uburezi bw’u Rwanda ari ryo bushingiyeho”.

Nsengiyumva Peter, umwe mu banyeshuri ba IPRC Kigali wahawe mudasobwa, yavuze ko bimushimishije kuko atari kubasha kuyigurira bityo ikazamufasha mu myigire ye.

Ati “Ndishimye kuko iyi mashini igiye kuzamfasha kwiga neza cyane ko izo ku ishuri zitari zihagije bityo umuntu ntayibonere igihe ayishakiye. Ubu gukora ubushakashatsi bizajya binyorohera bityo bizatume ntsinda amasomo yanjye neza”.

Yongeyeho ko kuba babemereye kuzazishyura bararangije kwiga ari ikintu cyiza babakoreye, agashimira Leta y’u Rwanda.

Abanyeshuri bari bitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ko mudasobwa zari zaratanzwe mbere na zo za Positivo, zitari iz’ubwoko bwiza kuko hari benshi ngo zahise zipfa, nk’uko Bunani Théogène wiga mu mwaka wa gatatu wayihawe mbere abivuga.

Ati “Jyewe iyo bampaye nayikoresheje igihe gito ihita ipfa none ubwo narihombeye kuko yapfuye nyuma y’amezi atandatu baduha ya garanti. Icyifuzo ni uko badushumbusha kuko nk’ubu ntegereje kuzishyura ikintu ntakoresheje”.

Kuri icyo kibazo ariko Minisitiri Mutimura yavuze ko abo zapfuye zikiri muri garanti bazabaha izindi nshya.

Ati “Icyo kibazo turakizi, gusa abo zapfuye zikiri muri garanti bazabaha inshya, ibyo twarabivuze ariko n’abandi zapfuye hari ahantu henshi zikorerwa bazijyana. Icyakora izo dutanga ubu, Positivo i5, ni mudasobwa zikomeye zo ku rwego rwo hejuru ku buryo nta bibazo zizabateza”.

Nk’ uko Kigalitoday yabitangaje Minisiti Murimura yavuze ko nyuma yo gutanga mudasobwa, abanyeshuri babyifuza bazahabwa na terefone ngendanwa (Smart Phones) nk’inguzanyo, ngo bikaba bikirimo kwigwaho ariko zikazatangwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Abanyeshuri benshi bazihawe my myaka yashize zapfuye zitaramara n’amezi atandatu. Bamwe bagiye barangiza amashuri ya kaminuza batazikoresheje icyo zigenewe kubera ko zapfuye kandi no kuzisana byaranze.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Madame Ingabire Marie Immacule yavuze uburyo mu kigo cy’igihugu gishinzwe...

Madame Marie Immaculée Ingabire uyobora umuyobozi wa Transparency...
21 January 2019 Yasuwe: 4050 9

Abana bari kugororerwa muri Gereza y’abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza...

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, rwatangaje ko abana 18...
3 January 2019 Yasuwe: 2075 0

Hagiye gutangazwa amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro...

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) igiye gutangaza amanota y’abanyeshuri bo mu...
31 December 2018 Yasuwe: 1920 1

Rubavu:Umwarimu yasabye umunyeshuli ko basambana kugira ngo amuhe amanota 2...

FOTO:Internet Mu gihe twajyaga twumva ruswa y’igitsina mu nzego...
17 December 2018 Yasuwe: 6237 0

Abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa 14 000 za...

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 3 Ukuboza yatangije guha mudasobwa nshya...
4 December 2018 Yasuwe: 1609 1

Meya Kamali arashinjwa n’ umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ishuri kumuhimbira ibyaha ngo...

Mupenzi Alex , Umuyobozi w’ ishuri rya G.S. St Vincent de Paul Bunyenga...
27 November 2018 Yasuwe: 2689 2