Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta basabwe gufata umuco wo gukopera nka’kirazira’’

1 November 2016. | Uburezi | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Abanyeshuri  bakora ibizamini bya Leta basabwe  gufata umuco wo gukopera nka’kirazira’’

Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016 ubwo yatangiza kumugaragaro ibizamini bisoza amashuri abanza, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye ,Isaac Munyakazi yibukije abanyeshuri ko kizira gukopera abasaba kwigirira icyizere.

Ni mugihe mu myaka ishize hari ibigo byagiye bifatwa bikopeza abanyeshuri kimwe n’ uko hari abanyeshuri bagiye bafatwa bitwaje udupapuro two gukopereraho.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ abanyeshuri bo mu Rwunge rw’ Amashuri rwitiriwe Umuryango Mutagatifu(G.s. St Famille), Munyakazi yabwiye abanyeshuri ko igihugu kibari inyuma abasaba kwirinda umuco wo gukopera.

Yagize ati “Abarezi banyu bakoze uko bashoboye, ubumenyi murabufite, mugende mukore ibizamini mwitonze mutuje. Kirazira kujya mu kizamini mukarangwa n’ imico mibi. Hari abana bamwe bagira imico mibi aho kugira ngo bajye mu ishuri bakore ikizamini batangira gutekereza uko bakopera mwe ndizera ko mutarimo murabo

Yakomeje yibutsa aba banyeshuri ko gukopera ari umuco mubi ko uwugaragaweho afatirwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kizamini agatakaza amahirwe ye ndetse ko hari ibihano biteganyirijwe abantu nkabo.

Muri uyu mwaka w’ amashuri umubare w’ abanyeshuri barimo gukora ibizamini bisoza amashuri abanza wigeyeho 16% . Ubu bwiyongere bushora kuba bufitanye isano no kuba ubuyobozi bukuru bw’ igihugu harimo na Perezida Kagame ubwe bwarahagurikiye ikibazo cy’ abana bata amashuri.

Avuga ku mpamvu zatumye uyu mubare wiyongera Mukanyakazi yavuze ko byatewe na politiki nziza y’ igihugu cy’ u Rwanda

Yagize ati “Icyatumye uyu mubare wiyongera ni politiki nziza y’ igihugu cyacu. Ababyeyi bigishijwe ko bagomba kohereza abana ku mashuri barabyumva barababyubahiriza”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye ,Isaac Munyakazi

Tanga Igitekerezo