skol
fortebet

Abanyeshuri barenga ibihumbi 142 batangiye gukora ibizamini bya Leta

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabili tariki 21 Ugushyingo 2017, abanyeshuri bagera 142 305 batangiye gukora ibizami bya Leta bisozwa amashuri yisumbuye ikiciro cya mbere n’ icya Kabili.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, ubwo yatangirizaga ibizamini mu Karere ka Kicukiro, ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Remera Protestant cyakoreyeho abanyeshuri 399 bo mu cyiciro rusange, yavuze ko habonetse umwanya uhagije wo gutegura ikorwa ry’ibizamini ku buryo bazakora nta kibazo na (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabili tariki 21 Ugushyingo 2017, abanyeshuri bagera 142 305 batangiye gukora ibizami bya Leta bisozwa amashuri yisumbuye ikiciro cya mbere n’ icya Kabili.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, ubwo yatangirizaga ibizamini mu Karere ka Kicukiro, ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Remera Protestant cyakoreyeho abanyeshuri 399 bo mu cyiciro rusange, yavuze ko habonetse umwanya uhagije wo gutegura ikorwa ry’ibizamini ku buryo bazakora nta kibazo na kimwe.
Yavuze ko igihe abanyeshuri binjiyemo gihanzwe amaso n’abantu benshi kumenya uko bazitwara.

Yagize ati “Uyu ni umwanya abanyeshuri, abana bacu, b’Abanyarwanda baba babonye kugira ngo bishyure buri wese wagize uruhare kugira ngo bagire aho bagera uyu munsi harimo Igihugu gishora byinshi kugira ngo abana bacu tubigishe; ababyeyi babareberera bakabafasha ibyo igihugu kidashoboye kubafasha kugira ngo ubwo bwunganizi nabwo bugaragare mu cyatuma abana biga neza kandi bagatsinda; abarezi babo badahwema kubigisha bashyizeho umwete. Buri wese uyu munsi afite igishyika cyo kureba uwo mwana yahaye icyo amugomba icyo agiye kumwishyura.”

Munyakazi yananenze abagifite umyumvire mibi ku banyeshuri bize mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bavuga ko adatanga uburezi buri ku rwego rumwe n’ubutangirwa mu mashuri acumbikira abanyeshuri. Yashimangiye ko kuri ubu ayo y’abiga bataha asigaye aza ku isonga mu gutsinda ibizamini kuko Leta iyitaho iyaha ibikoresho n’abarimu babishoboye.

Ku ngengabihe y’ikorwa ry’ibizamini by’uyu mwaka ku barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri, bitegenijwe ko bikorwa kuva kuwa 21 Ugushyingo kugeza kuwa 1 Ukuboza 2017. Hakazakorwa ibizamini 11 ku biga mu cyiciro rusange; 20 mu mashami 15 y’inyigisho rusange ndetse n’ibizamini 20 mu mashami ane y’inderabarezi.

Mu banyeshuri batangiye gukora ibizami 98,268 barakora ibisozi icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye barimo abakobwa 53,618 naho abasoza icyiciro cya Kabiri ni 44,037, barimo abakobwa 23,536. Biyongereyeho 9, 098 ugereranyije n’abakoze mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa