Abarimu barasaba Leta kubafasha gufatira icyayi n’ ifunguro rya saa sita ku ishuli

6 October 2016. | Uburezi | 1 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Abarimu barasaba Leta kubafasha gufatira icyayi n’ ifunguro rya saa sita ku ishuli

Ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo abarimu bizihizaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, bagaragaje ko bakwiye koroherezwa gufata icyayi mu kiruhuko cya saa yine nk’uko bigenda ahenshi mu bandi bakozi ba Leta.

Abarimu bavuga ko ibi byabafasha kwigisha bafite imbaraga kuko abenshi baba bavuye mu rugo ntacyo bafashe kubera amikoro make akomoka ku mushara utajyanye n’ ibiciro ku masoko.

Ndahayo Philpe wigisha mu ishuli ryigenga rya Kigali Parents School, yabwiye umuryango.rw ko ubuyobozi bukwiye kubitekerezaho. Yagize ati “Umuyobozi avuga amazi ateretse imbere ye. Mwarimu akavuga umunsi wose nta n’ icyayi yanyoye mu gitondo mwarimu si umuntu nkawe”

Ni igitekerezo bamwe mu baturage baganiriye n’Umuryango.rw nabo bashyigikira. Clementine Umuhoza ucururiza ku Gisozi avuga ko abona ubuzima bwa mwarimu Leta itabwitaho, kandi mwarimu ari umuntu ukomeye mu buzima bw’ igihugu. Ati “Oya rwose abarimu babayeho nabi, Leta izashyireho umukozi uteka icyayi saa ine abarimu bakinywe. Abandi bayobozi se ko bakinywa kandi ari mwarimu wabigishije”

Umuhoza avuga ko ibi byose Leta ikwiye kubikora mu bushobozi bwayo idasabye mwarimu amafaranga kuko ayo ahembwa ari make. Abona kandi ubu ari uburyo bwo kunganira mwalimu, kuko ahembwa umushahara muto cyane. Atanga urugero ko aho atuye ku Gisozi inzu ikodeshwa ibihumbi 30 mu gihe hari abarimu bahembwa amafaranga atageze ku bihumbi 50.

Usibye kwifuza ko bafashwa gufatira icyayi ku ishuli, umwe mu barimo yasabye minisitiri w’uburezi ko muri rusange gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yagera no ku barimu.

Yagize ati “Gahunda nyinshi zigaruka ku munyeshuri kuruta uko zigaruka kuri mwarimu. Gahunda nka School feeding n’ izindi zivuga ku munyeshuri kuruta mwarimu. Ibyo ngibyo njyewe mbigereranya no kugaburira inyana nyina iziritse byagera nimugoroba ukaza gushaka umukamo ntawo ushobora kubona”

Minisitiri w’ uburezi Papias Malimba yabwiye abarimu ko Leta itanze ko babaho neza ahubwo biterwa n’ ikibazo cy’ ubushobozi buke. Agaragaza ko ubushobozi bubonetse mwarimu yagenerwa amafunguro nk’ uko agenerwa abanyeshuri.

Yagize ati “ N’iwawe mu rugo iyo amafunguro abaye makeya rwose uremera ukiyumanganya, ariko abana bakagira icyo bafata. Ntabwo rero twanze ko byagera no ku barimu ariko akenshi bijyana n’ amikoro igihugu cyacu kiba gifite”

Umushahara muto ni imbogamizi ku ireme ry’uburezi

Ndahayo avuga ko imibireho mibi ishingiye ku mishahara mito, igira ingaruka ku ireme ry’ uburezi. Ati “Imodoka kugira ngo igende ushyiramo essence fulltank. Kwigisha bari bugusohore mu nzu kuko wabuze ubwishyu, ni nk’ uko waba wasize umugore arwariye kwa muganga ntabwo wakwigisha neza”

Ndahayo yabwiye umuryango.rw ko atangira akazi mbere gato y’umwaka w’1994 yahembwaga amafaranga y’U Rwanda ibihumbi 15. Ngo iyo yahembwaga kabiri yabaga abonye ubushobozi bwakubaka inzu iciriritse y’ amabati 30, ariko k’ubu bidashoboka. Akavuga ko arebye aho ibiciro bigeze, mwarimu yakabaye ahembwa nibura amafaranga ibihumbi 300.

Minisiteri y’ uburezi yo ariko ivuga ko uretse na mwarimu nta mukozi wishimira umushara ahembwa. Avuga kuri iki kibazo, minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yagize ati “Nta mushahara wabona ungana na serivisi utanga, nawe ubwawe nk’ umunyamakuru nta gihembo wabona gihagije ukurikije akazi ukora. Icyo tubakangurira ni ukumva ko bafite umusanzu ukomeye kumubaka igihugu cyacu bagaterwa ishema n’ umusanzu batanga mu burezi”

Minisitiri Malimba avuga ko umushara wa mwarimu uzagenda wiyongera gahoro gahoro.

Mu minsi ishize Leta yazamuye umushara wa wamwarimu ho 10%, bivuze ko umwarimu wahembwaga ibihumbi 50 ubu ahembwa ibihumbi 55. Abarimu bemera ko hari ikirimo gukorwa ngo imibereho ya mwarimu ihinduke ariko bakavuga ari gito cyane.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    Umulisa
    10 October 2016 - Musubize

    MUTUBARIZE WDA ( WORKFORCE DEVELPMENT AUTHORITY)IMPAMVU ITIGEZE YONGERERA ABARIMU BA VTCs IRIYA 10%

Tanga Igitekerezo