Abarimu barifuza umudepite ubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko

5 October 2016. | Uburezi | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Abarimu barifuza umudepite ubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwalimu wabaye kuri uyu wa gatatu, abarimu batumye minisitiri w’uburezi kubasabira perezida Kagame, umudepite ubavuganira mu nteko, nk’inzira ishobora gutuma ibibazo bibugarije bishakirwa umuti.

Muri uyu muhango, abarimu bagaragaje byinshi mu bibazo bikibangamiye umwuga wabo. Ibi bibazo birimo umushara utajyanye n’ ibiciro biri ku masoko no kwimura abana badafite ubumenyi buhagije. Abarimu bavuga ko ibi bibazo bituma ireme ry’uburezi risubira hasi aho gutera imbere. Kuri bo, ngo babonye umudepite ubavuganira ibi bibazo bishobora kugabanya ubukana.

Mu bitekerezo batanze umwalimu witwa Jean Marie Vianney Habimana yagize ati “ Nyakubahwa Minisitiri w’ uburezi, mugira amahirwe yo kugera imbere ya Perezida wa Repubulika mukatuvuganira, twifuza ko hari ikindi mwatuvuganiraho. Inzego nyinshi zirimo urw’ abagore n’ urubyiruko zigira abadepite bazihagararira mu nteko ishinga mategeko byaba byiza no mu nteko ishingamategeko hagiyemo umudepite uhagarariye abarimu akajya avuga ibibazo byabo”.

Ni igitekerezo abarimo bose bahise bagaragaza ko bashyigikiye cyane, kuko bacyakirije amashyi y’urufaya.

Minisitiri w’ uburezi we ariko Dr Papias Malimba ntiyashyigikiye iki gitekerezo. Yabwiye abarimu ko uretse no mu nteko Ishinga Amatekeko, mu nzego zose z’ ubuyobozi harimo abantu benshi bakoze akazi k’ ubw abarimu, bityo ko uru rwego rufite abantu benshi baruvuganira.

Yagize ati “Ariko tuvugishije ukuri ugiye kureba mu mubare w’ abadepite, abarimo batangiriye mu mwuga w’ ubwarimu ni bangahe? Ni benshi. Abaminisitiri bose bicaye ahangaha bose n’ abarimu na DG ye! Na Meya nawe ni umwarimu uwambaye ikirezi rero ntamenya ko cyera”

Minisitri Malimba avuga ko umwarimu ari ishingiro ry’ iterambere kuko agaragarana mu nzego zose kandi ko afite benshi bamuvugira.

Mu Rwanda hari abarimu barenga ibihumbi 60 barimo abakora muri Leta n’ abakora mu mashuri yigenga. Muri rusange bose bahuriza ku kibazo cy’umushahara muto, uretse ko abakorera Reta bagaragaza ko ari bo gikomereye cyane.

Mu kubafasha kugabanya ubukana bw’iki kibazo, guverinoma yabashyiriyeho ikigo cy’imali cyihariye (Umwalimu Sacco), ariko nacyo bakigaragaza nk’igifite imikorere itanoze idashobora gutuma batera imbere.

Abarimu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’igihugu

Ku rwego rw’ igihugu umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali. Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku isi mu mwaka w’ 1966. U Rwanda rwawizihije bwa mbere mu mwaka wa 2002.

Tanga Igitekerezo