skol
fortebet

"Abarimu bo mu mashuri abanza bongerewe umushahara ku kigero cya 88%"-Minisitiri Ngirente

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yagezaga ikiganiro ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1),Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, abarimu bo mu mashuri abanza bazongererwa umushahara ku kigero cya 88%. Na ho abafite impamyabumenyi za A1 na A0 bazongererwa 40%.
Yashimangiye ko abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera ku mushahara izaba (...)

Sponsored Ad

Ubwo yagezaga ikiganiro ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1),Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, abarimu bo mu mashuri abanza bazongererwa umushahara ku kigero cya 88%. Na ho abafite impamyabumenyi za A1 na A0 bazongererwa 40%.

Yashimangiye ko abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangirirraho.

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati "Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka bagakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye -A2 (aba barimu bose hamwe ni 68, 207) yongerewe 88% by’umushahara utahanwa n’umutangizi cyangwa amafaranga 50,849.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kamiannuza A1 (aba barimu bose hamwe ni 12,214) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umytangizi cyangwa amafaranga y’u Rwanda 54,916.

Umwarimu uhemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza – AO (aba barimu boss hamwe ni 17,547) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa amafaranga y’u Rwanda 70.195.

Ati: “Nk’umwarimu watangiriraga ku mafaranga ibihumbi 70 ubu agiye kugera ku bihumbi 110, turumva ko bizakemura ikibazo cy’abarimi bataga akazi bakajya kwibera abamotari.”

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka igera kuri itanu ishize, hari impinduka zitandukanye zagaragaye muri gahunda ya NST1, ibyabaye bikaba byari inyongera gusa

Yavuze ko ibigo by’amashuri byiyongereye ku kigero cya 28%, abanyeshuri biyongera ku kigero cya 7% ndetse n’abarimu babo biyongera ku kigero cya 45% mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibyumba by’amashuri bishya byubatswe mu mwaka wa 2017, bimaze kurenga 26,000 birimo ibisaga 22,500 byubatswe mu mwaka wa 2022 Igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa