skol
Kigali
startimes

Abayobozi bakuru ba REB bahagaritswe ku mirimo yabo kubera ikibazo cy’abarimu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020 Yasuwe: 2217

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée , yahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo, n’abamwungirije babiri bazira kunanirwa gukemura ikibazo cy’ishyirwa mu myanya ry’abarimu.


Mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize ku rukuta rwa Twitter ,byatangaje ko abahagaritswe ari Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James.

Itangazo rigira riti “Abayobozi bakurikira bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo REB yatangaje abarimu batsinze ibizamini bari bategereje guhabwa imyanya, bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’icyo Kigo bwavuze ko abashyizwe mu myanya bose bari 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Bwakomeje buvuga ko abatarashyizwe mu myanya bose ari 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. Gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.

Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abashyizwe mu myanya hagaragaye abantu bavuga ko batishimiye uburyo byakozwemo kuko ngo hari aho abagize amanota yo hejuru basigaye mu gihe abatsindiye ku manota yo hasi bahise bashyirwa mu myanya.

REB yemeye ko hari amakosa yabaye mu gushyira abarimu mu myanya ariko yizeza ko ahari ikibazo hagiye gukosorwa.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko abarimu 1566 bigisha mu mashuri ya leta bakora badafite ibyangombwa biteganywa bibemerera kuba mu myanya barimo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’iyi komisiyo y’umwaka wa 2019/2020.

Iyi raporo igaragaza ko abo barimu bangana na 6.6% by’abakora uyu mwuga bose, bakomeje gukora kandi badafite dosiye zuzuye, bigaterwa ahanini n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo bamwe.

Hari aho yasanze amashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2430 muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite. Naho mu Karere ka Nyamagabe, abarimu 391 mu 2586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi, abarimu 187 mu 2619 nta byangombwa bafite.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu barimu 23617 mu turere 11, bitazwi neza uburyo abarimu 4087 batangiye akazi kuko nta mabaruwa abashyira mu myanya agaragaza uko bakagezemo.

Inagaragaza ko abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutangaza amatariki abanyeshuri bo mu muwa mbere...

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 30 Ugushyingo 2020 abanyeshuri biga...
11 November 2020 Yasuwe: 1810 0

Muhanga:Abakobwa 243 b’abanyeshuri batewe Inda nyuma yo kumara amezi 7 mu...

Mu karere ka Muhanga, raporo zatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri zerekana...
6 November 2020 Yasuwe: 3418 1

Mineduc n’ibigo byayo bikuwe mu kwaha kwa Minaloc hari icyahinduka?Kwirukana...

Hari Minisiteri zikurikirana ibikorwa byazo kugeza hasi ku muturage. Ariko...
3 November 2020 Yasuwe: 2493 0

Abayobozi bakuru ba REB bahagaritswe ku mirimo yabo kubera ikibazo...

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje...
3 November 2020 Yasuwe: 2217 0

Impungenge z’Ababyeyi n’abayobozi b’amashuri ku munsi w’itangira...

Agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda kwegerana ni ibishya biri ku...
2 November 2020 Yasuwe: 1797 0

MINEDUC yamaganye ibyo gupima abakobwa mbere y’uko basubira ku...

Minisiteri y’Uburezi yabujije ibigo by’amashuri gusaba abanyeshuri b’abakobwa...
23 October 2020 Yasuwe: 2896 0