skol
fortebet

Abarimu bagorwaga no kwigisha amahoro n’ indangaciro basubijwe

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust washyikirije ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ibitabo bibiri bigenerwa umwarimu azifashishwa mu kwigisha amahoro, indangagaciro n’amateka, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ibi bitabo bibiri kimwe kigenewe umwarimu ikindi kikaba ari igitabo nyoboramasomo gifasha umwarimu mu gutegura ibyo yigisha, bizafasha abarezi gushyira mu bikorwa gahunda nshya Minisiteri y’Uburezi iherutse gushyiraho y’Integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi (Competency Based Curriculum), ibumbiyemo ubumenyi, ubumenyi ngiro n’indangagaciro.

Mu nteganyanyigisho nshya, umwarimu asabwa kwigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, imibanire myiza, ubworoherane, gukundana, ubwumvikane n’amateka y’u Rwanda no gukumira ko Jenoside itazongera kugaruka hirya no hino ku Isi. Ibi byose ariko nta saha cyangwa igihe umwarimu ahabwa cyo kubyigisha ahubwo biteganywa ko abyinjiza muri buri somo.

Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE bavuze ko batari baziko muri buri somo ushobora kwinjizamo amahoro n’indangagaciro cyane nk’abigisha amasomo atari amateka cyangwa politiki.

Umutesi Rachel wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gisozi II, mu Murenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo yagize ati “Iyi mfashanyigisho duhawe irateguye neza ku buryo tubona uburyo bw’uko isomo ryose turi kwigisha twinjizamo uburyo bwo kubaka amahoro arambye n’indangagaciro.”

Gatabazi Claver ushinzwe uburezi no kurwanya Jenoside muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yavuze ko ibi bitabo bijyanye no kubaka amahoro cyane cyane mu rubyiruko, byunganira imfashanyigisho yari isanzwe iriho ya CNLG yo kurwanya ingengabitekerezo mu mashuri.

Yagize ati “Ziriya mfashanyigisho zizafasha abarimu cyane cyane bifashishije nanone n’ibiganiro bya CNLG, kugira ngo bakuremo amasomo yimbitse ajyanye no kubaka amahoro mu rubyiruko ndetse no kwigisha indangagaciro zijyanye n’abanyarwanda bizanadufasha kugira n’ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nabo bahinduke.”

Umuyobozi wa gahunda muri AEGIS Trust, Kayirangwa Anita, yabwiye itangazamakuru ko ibi bitabo bizafasha abarimu mu guherekeza gahunda nshya ya Minisiteri y’Uburezi iteganya ko abarimu bigisha amahoro n’indangagaciro mu masomo yose.

Yagize ati “Amahoro n’indangagaciro zagiye mu nteganyanyigisho nk’amasomo ataragenewe umwanya, bivuze ko byari bigoye umwarimu kumenya uburyo nko mu isomo nk’imibare n’andi atari amateka abyinjizamo. Rero iyi mfashanyigisho twayiteguye ngo ifashe aba barimu kwinjiza amahoro n’indangagaciro mu mashuri.”

Yakomeje avuga ko inyoboramasomo izafasha umwarimu igihe ategura isomo aza kwigisha, kumenya uburyo bwo azanamo icyo gice kivuga ku mateka y’u Rwanda no kwimakaza amahoro n’indangagaciro mu isomo ryose.

Ibitabo bizashyigikira urugendo rwo kwigisha amateka ya Jenoside

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi mu Rwanda, REB, Dr. Ndayambaje Iréné, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubafasha kwigisha umuco w’amahoro, gukundana n’indangagaciro ariko akaba ari n’umuyoboro mwiza wo kugira ngo u Rwanda rw’ejo ruzabemo umutekano usesuye.

Yagize ati “Ibi bitabo bizadufasha kwigisha amateka y’u Rwanda, inyigisho zigamije kwimakaza umuco w’amahoro ndetse no gukumira ko Jenoside izongera kugaruka hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje avuga ko urugendo rwo kwigisha amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwari rwaratangiye ibi bitabo bikaba bije nk’ibirwunganira.

Ibi bitabo byatanzwe na AEGIS Trust ni iby’ibanze ariko nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uyu muryango ngo barateganya ko buri shuri rizagira igitabo kimwe ariko hakaba hari n’uburyo bw’uko bateganya kubishyira ku buryo bw’ikoranabuhanga abarimu bakabibona bakoresheje ikoranabuhanga.


Umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Iréné



AEGIS-Trust yashyikirije REB ibitabo bizafasha abarimu kwigisha abana amahoro n’indangagaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa