skol
fortebet

Amanota 2017: Nsengiyumva n’ umugore we bishimiye ko umwana wabo yabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Ababyeyi ba Mugisha Nsengiyumva Frank w’imyaka 12, wigaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Saint André- Ruhina n’ umwana wabo bari mu byishimo nyuma y’ uko umwana wabo MINEDUC itangaje ko ari we wabaye uwa mbere mu gutsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.
Uyu mwana wigaga kuri iki kigo giherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, yatangarije igihe ko gukurikiza inama za mwarimu no kwiyegereza Imana arizo ntwaro yakoresheje.
Yagize ati “Inama z’abarimu zamfashije kwiga (...)

Sponsored Ad

Ababyeyi ba Mugisha Nsengiyumva Frank w’imyaka 12, wigaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Saint André- Ruhina n’ umwana wabo bari mu byishimo nyuma y’ uko umwana wabo MINEDUC itangaje ko ari we wabaye uwa mbere mu gutsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.

Uyu mwana wigaga kuri iki kigo giherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, yatangarije igihe ko gukurikiza inama za mwarimu no kwiyegereza Imana arizo ntwaro yakoresheje.

Yagize ati “Inama z’abarimu zamfashije kwiga ntekereza gutsinda kandi kuba ku kigo cyacu haragiye hava abanyeshuri batsinze ikizamini cya leta nanjye numvaga nzatsinda kuko nigaga imibare nkayitsinda kandi nkanasobanuza andi masomo”.

Akomeza avuga ko yakundaga isomo ry’imibare ariko umwe mu barimu be yamusabye no kwiga andi masomo aho bimugoye agafashwa n’ababyeyi.

Ibi abihurizaho n’ababyeyi be Nsengiyumva Giscard wikorera ku giti cye na Umutesi Providence w’umwarimukazi, bahamya ko Mugisha asanganywe umwete mu kwiga agatsinda ndetse ko atigeze arenga umwanya wa kabiri kuva yatangira amashuri abanza.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Sebashi Claude, yashimye umurava w’abarimu bo muri iki kigo, watumye kibona umunyeshuri wa mbere ku rwego rw’igihugu.

Mu 2015 abanyeshuri bane muri 12 batsinze neza ku rwego rw’igihugu, ni abigaga ku ishuri rya Saint André, mu gihe mu 2016 umunyeshuri wo muri iki kigo yaje ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu.

Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka ushize, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% na ho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.

Mu mashuri abanza, Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga kuri St. André akurikirwa na Sifayare Schadrack wigaga kuri Morning Star Bright Academy i Gatsibo. Naho Karenzi Manzi Joslyn wigaga muri Kigali Parents School muri Gasabo aba uwa mbere mu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, Tronc Commun akurikirwa na Umurerwa Audrey wigaga kuri Mary Hills i Nyagatare.


Ikigo cya St Andre Mugisha yigagaho


Mugisha hamwe n’ababyeyi be Nsengiyumva Giscard na Umutesi Providence, bishimiye ko umwana wabo yabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu

Ibitekerezo

  • ibi no byiza cyane Imana imuhe umugisha

    Ndabaramukije mwese banyarwanda, nagerageje gusoma amakuru ajanye n,ubuyobozi bw,indero ah’iwanyu.
    Ntavyinshi noshima kubivugako kiretseko :Ukuri ahokuri arikwo kwivuga ,atawirirwa akuvuga ukundi.
    Umwana Nsengiyva yategerezwa kutsinda ibizamini vye kuko uravye n,amashure yigaho arashajije pee.Arabereye ijisho ayomashure ,biragaragara koko kW,atamuvyeyi yoharungika umwana ngwatahe ukoyakahinjiye nyuma y,umwaka wose.
    Mugire iterambere ryiza mubuzima be,abana b,igihugu n,amakungu.
    Murakoze ngiriyeho no kubakeza kuruwomusaruro w,abobana ,kuko naje ndakunda cane abana bokwiga bagatera imbere kubera kurwego rwanyuma mubisata by,amashure yiwirwa hano kw,isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa