skol
fortebet

Bamporiki yasabye intore nshya zo muri UNILAK kutaba “Intore zipfubye”

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ intorero ry’ igihugu Edouard Bamporiki yahaye impanuro intore z’ intagamburuzamumihigo za UNILAK azisaba kutaba intore zipfubye kuko ngo intore ipfubye irutwa n’ umuntu utaratojwe.
Hari kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 , mu muhango wo kwinjiza intore mu zindi, bivuze kwakira abanyeshuri bashya binjiye muri Kaminuza ya UNILAK. Aba banyeshuri bagera kuri 700 bari bamaze icyumweru batozwa.
Bamporiki yavuze ko kuva itorero ryatangira abamaze gutozwa bagera hafi kuri (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ intorero ry’ igihugu Edouard Bamporiki yahaye impanuro intore z’ intagamburuzamumihigo za UNILAK azisaba kutaba intore zipfubye kuko ngo intore ipfubye irutwa n’ umuntu utaratojwe.

Hari kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 , mu muhango wo kwinjiza intore mu zindi, bivuze kwakira abanyeshuri bashya binjiye muri Kaminuza ya UNILAK. Aba banyeshuri bagera kuri 700 bari bamaze icyumweru batozwa.

Bamporiki yavuze ko kuva itorero ryatangira abamaze gutozwa bagera hafi kuri miliyoni ebyiri, avuga ko mu batojwe harimo intore zapfuye.

Yagize ati “Ndabifuriza ikintu kimwe kandi gikomeye. Mukwiye kuba intore zidapfuye, kuko intore yapfuye irutwa n’ umuntu utatojwe…Turi abahamya b’ uko hari intore zapfubye. Hari uwo uyu munsi ureba imyitwarire ye ugasanga arutwa n’ utarigeze agera mu itorero”

Umuyobozi w’ itorero yavuze ko impamvu u Rwanda rwagize intore zapfubye ari uko umuco w’ ubutore hari abawufashe nk’ umuhango aho kuwufata nk’ igihango

Ati “Icyatumye tugira intore zapfubye niringira ko muri mwebwe nta ntore izapfuba, ni uko twafashe umuhango ukomeye w’ abakurambere w’ ubutore aho kugira ngo tuwubonemo igihango cy’ imitekerereze y’ abantu tubihindura umuhango nyine aho kugira ngo bitubere igihango.”

Yavuze ko iyo umuntu yitondeye ibikorerwa mu itorero byose, kugeza no ku ntango y’ imihigo, asanga nta na kimwe abakurambere bakoraga kidafite impamvu. Ati “Uko Umunyarwnda ategekereza ni cyo gihugu cy’ ejo hazaza”

Uyu muyobozi yahaye izi ntore ubuhamya bwe, ukuntu yatangiye akora ubuyede, afite intego yo kuzaba umuyobozi atitaye kukuba mubo akomokaho nta muntu wigeze aba umuyobozi uretse kuba bariyoboraga rimwe na rimwe bakaniyobora nabi.

Izi ntore zavuze ko ubuhamya bwa Bamporiki bwazifashije guhumuka no kubona neza ko icyo umuntu yiyemeje akigeraho iyo adacitse intege.

Vestine yagize ati “…Yatubwiye ngo mu mutwe wawe niba ufite ikintu utekereza kuzageraho ugomba kukigeraho. Icyo ntekereza kugeraho ntabaye mvuye muri ubu buzima ngomba kukigeraho. Imbogamizi ntizabura kuko turi hano mu isi ntabwo twabura imbogamizi gusa ntabwo zizansha intege nshaka kuba umucuruzi ukomeye

Izi ntore zahize ko muri zo nta wuzatwara inda idateganyijwe ziyemeza guteza imbere ndi Umunyarwanda no kwitabira gahunda za Leta nk’ umuganda n’ izindi.

Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yasabye aba banyeshuri bashya kwiga badashaka igipapuro gusa ahubwo bakwiga batekereza uko bazihangira imirimo.


Dr Ngamije Jean

Yagize ati “Abanyeshuri bashya turabasaba gukorana umwete kuko igihe cyo kwiga ushaka urupapuro gusa cyararangiye. Ubu ni ukwiga ushaka ubumenyi bwo kwihangira imirimo cyangwa ugahangana ku isoko ry’ umurimo”

Kaminuza ya Unilak yatangiye mu 1997, magingo aya ifite campus eshatu, I Rwamagana, I Nyanza, no mu mugi wa Kigali ari naho hari ikicaro gikuru cyayo.

Edouard Bamporiki aganirira n’ intore ku ntago y’ inzoga y’ imihigo


Bamporiki, Ngamije Jean n’ abayobozi b’ abanyeshuri muri UNILAK bafashe ifoto y’ urwibutso

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi ninde wababwiye ko kugira imyumvire nkiyabo aribwo butore?, Ese ubundi batojwe nande bo?

    u Rwanda twifitiye umuyobozi w’itorero ry’,igihugu mwiza! ntahwema kwegera urubyiruko aho ruri hose. Mbese imirimo ye mu ntangiriro z’inshingano nshya yahawe iranoze kdi iratunezeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa