skol
fortebet

‘Birabujijwe kwirukana umunyeshuri azira ko yatwaye inda’ Minisitiri Nyirasafari

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ umuryango yatangaje ko bibijijwe ko umunyeshuri yirukanwa azizwa ko yatwaye inda ari ku ishuri nyamara ahenshi iyo umunyeshuri atwaye inda ahita yirukanwa hakaba n’ ubwo ahise atakaza uburenganzira bwe bwo kwiga.

Sponsored Ad

Itegeko nshinga ry’ u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ingingo ya 21 ivuga ko umunyarwanda/kazi wese afite uburenganzira kubuzima bwiza. Nubwo bimeze gutyo ariko bamwe mu banyeshuri batwara inda bari mu mashuri barirukanwa rimwe na rimwe bikabaviramo intandaro yo kubaho nabi.

Minisitiri Esperance Nyirasafari mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu 14 Kamena 2018 yagaragaje byinshi byiza Leta y’ u Rwanda yashyiriyeho umwana n’ undi muntu wese wakorewe ihohoterwa kugira ngo iryo hohoterwa ritamuvutsa uburenganzira bwo kubaho neza.

Ati “Umwana waterewe inda ku ishuri aba yahohotewe. Leta y’ u Rwanda yashyizeho gahunda zo kumufasha. Iyo usambanyije umwana utarageza ku mwaka 18 uhanishwa igifungo cya burundu. Iyo rero umwana yahohotewe muri ubu buryo dushyiraho gahunda zinyuranye zo kumufasha, umuryango ntumutererane.”

Yunzemo ati “Dushyiraho serivisi zo kumufasha mu ihungabanya muzi ko dufite za isango one stop centers, dufite izigera kuri 44 ziri ku bitaro by’ uturere, turashaka no gushyiraho uburyo bwibanze bwo gufashiriza ku kigo nderabuzima uwahohotewe n’ uyu mwana arimo. Iyo babashije kubivuga hakiri kare mbere hatarashira amasaha 48 tumuha uburyo butuma atandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina tukanamurinda kuba yasama.”

Minitiri Nyirasafari avuga ko Leta y’ u Rwanda itashyiraho ubu bufasha bwose ngo hanyuma umwana watewe inda ari ku ishuri avutswe uburenganzira bwo kwiga.

Yagize ati “Aha rero ntabwo twashyiraho izo ngamba zose ngo noneho mu mashuri umwana yirukanwe, birabujijwe ntabwo aribyo na politiki y’ uburere bw’ umukobwa ntabwo ibyemera uwaba abikora arimo ararenga kuri politiki z’ igihugu zo kurengera uyu mwana w’ umukobwa”

Yongeyeho ati “Umwana aba yahohotewe yabaye inzirakarengane iyo umwirukanye uba umwambuye uburenganzira tuzi bwo kwiga Leta y’ u Rwanda yashyize imbere. Ababikora bakwiye kubireka kuko baba banyuranyije na gahunda y’ igihugu”

Umunyamategeko w’ Umuryango Hand Cap International wita ku buzima, Me Christopher Sesonga yatangaje amategeko y’ u Rwanda yemerera umunyeshuri watewe inda gukomeza akiga yazanabyara agakomeza akiga.

Amakuru ikinyamakuru UMURYANGO dufite ni uko hari umwana wo mu karere ka Muhanga watewe inda inzego z’ umutekano n’ iz’ ubuvuzi zikamukerereza igihe yemererwa n’ amategeko cyo gukuramo iyo nda kikarenga ubu akaba yarabyaye ndetse afite umwana w’ imyaka ine, bisobanuye ko atahawe ubutabera.

Ibitekerezo

  • icyica uburezi bwacu rero ni uko buri wese abufiteho ijambo. guhera kuri gitifu w’akagali kugera kuri any Minister afata icyemezo. njye ndumva nkibi byagombye gutangazwa na Mineduc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa