skol
fortebet

Bugesera : Abarimu babangamiwe n’icumbi rituzuye

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Abarimu bo mu murenge wa Kamabuye batangaza ko babangamiwe n’icumbi ryabagenewe rituzuye kuva 2013, bakaba babangamirwa no kubura uko bategura amasomo , nyuma y’akazi , bikabasaba kuzinduka cyane cyangwa gutinda gutaha.

Sponsored Ad

Ubwo umunyamakuru w’ Umuryango yabasuraga , mu ma saa moya n’igice z’umugoroba yasanze barimo gukora imirimo inyuranye yo murugo mu kizima , buri wese afite telefone yaboneshaga aho aho akeneye ikintu.

Niyonsenga phillipe umwarimu kuri GS Nyakayaga yatangaje ko bibabangamira mu gutegura amasomo kuko kugira ngo akore akazi neza bimusaba kuzinduka kugira ngo aze kubona ibyo yigisha , akanatangaza ko umuriro wa telefone ariwo yifashisha mu kubonesha mu nzu.” Utabonye umuriro muri telefone ubwo bigusaba kujya kwinjira mu cyumba hatabona, … kandi bifite ingaruka kuko ntabwo umuntu akoresha umwanya wose uko abyifuza”

Uwitwa Joseph wigisha kuri GS Biharagu , yatangarijeje UMURYANGO ko bibabaje kubona umuriro uri muri metero nkeya uvuye ku nzu ariko ubuyobozi bukaba nta kintu bukora kugira ngo wenda habone. Akemeza ko hari igihe urumuri rwa telefone rumutenguha bikamubera inzitizi yo gukora imwe mu mirimo y’ibanze “ hari igihe telefone igutenguha bigasaba kwitabaza mugenzi wawe atahaba ukitabaza urumuri rw’ukwezi “

Ntigurirwa Alex we yemeza ko inzego bireba zose bazitabaje bikanga ariko wenda bazakomeza kugeza barenganuwe , yemeza ko n’ubwo basabwa ubwitange mu kazi, kutagira umuriro bibavuna bidasanzwe kuko n’akazi bagakoze ku mugoroba basabwa kugakora ku manywa ku buryo ashobora kugira umunaniro wanagira ingaruka ku kazi k’undi munsi anasaba ko barenganurwa kuko bari mu buzima butabubahisha .” Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha bigakemuka kuko uba usinzirye ukumva ibintu biguhanukira , badufasha bagaha agaciro ababa hano.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard , yatangarije UMURYANGO ko icyo kibazo bakizi kandi ko atari umwihariko w’uyu murenge gusa, ariko bafite gahunda yo kuvugurura amazu yose akajya ku rwego rwiza. Yemeza ko mu rwego rwo kugikemura barangije icyiciro cya mbere cyo kubarura inzu zose zihari n’ibyo zibura, ubu bakaba barimo gushaka abafatanyabikorwa bazabafasha kuzubaka zose zikuzura. Gusa avuga ko atamenya igihe neza bizakemukira

Yagize ati “ Gushaka abafatanyabikorwa nta deadline[ igihe ntarengwa ] bigira, umubonye n’ejo mwatangira mugakora gusa unamaze umwaka wakomeza ugashaka"

Yongeyeho ko nta mirimo y’ibanze izakorwa ahubwo bashaka ko inzu yajya ikorwa yose ikarangira.

Icumbi ry’abarimu ryo mu murenge wa Kamabuye, uretse kuba risakaye rinakinze nta kindi rikozweho, inzu igaragara nk’itangiye kwangirika urebeye inyuma ku mpande zimwe. Yubatswe muri gahunda ya Minisiteri y’uburezi yo kubaka icumbi ry’abarimu muri buri murenge mu rwego rwo gufasha abarimu baturuka kure kwegera akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa