Kigali

Bugesera/G.s Ruhuha: Umuyobozi w’ikigo, ushinjwe Discipline n’umwarimu wateye inda umunyeshuli barafunze

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 27 October 2017 Yasuwe: 6746

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye wo mu Murenge wa Ruhuha Mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu bihe bitandukanye yagiye asambanywa n’umwarimu we ndetse n’umunyeshuli wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye.

Uyu mukobwa unatwite yasambanyijwe n’umwarimu we witwa, Uwibambe Olivier w’imyaka 27 y’amavuko, wigishaga kuri iki kigo cya G.S Ruhuha ndetse n’umunyeshuli witwa Munyengabe Gadi yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye w’imyaka 27 y’amavuko.

Amaze kumenya y’uko atwite yaregeye ubuyobozi bw’Ikigo cye, amenyesha ushinzwe Discipine witwa Niyireba Thimothe anameshya umuyobozi w’Ikigo ariwe Muzigirwa Innocent ariko bamutegeka kurega uwo munyeshuli agakuramo uwo mwalimu. Ni mu ibaruwa yabandikiye nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasiraziba IP Jean De Dieu Kayihura yabibwiye UMURYANGO.

IP Kayihura avuga ko uyu mukobwa yanditse urwandiko rwa mbere abwira abayobozi ikibazo yahuye nacyo ariko ngo Umuyobozi w’ishuli ndetse n’ushinzwe Discipiline bamusabye ko urwo rwandiko yaruhindura akandika urundi aho kurega uwo munyeshuli n’uwo mwalimu ko yakwandika arega uwo munyeshuli gusa.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru UMURYANGO, IP Kayihura,ati “Uwo munyeshuli yitwa Petite (izina twamuhaye) mu bihe bitandukanye yasambanyijwe n’umwalimu ndetse n’umunyeshuli ariko aba bombi bashatse guhishira icyaba bamutegeka ko yarega uwo munyeshuli gusa…Uwo munyeshuli yanditse urwandiko rwa mbere arega bombi ariko nyuma y’aho umuyobozi w’ishuli n’umuyobozi ushinzwe Discipiline baramuhamagaye bamusaba ko yahindura icyo kirego.”

Kayihura kandi yavuze ko uwo mukobwa yabyemeye akandika urundi rwandiko rushhinja ko uwamuteye inda ari uwo munyeshuli.

Ngo uwo muyobozi w’ishuri yajyanye ikirego kuri Polisi yitwaje urupapuro rwa kabiri rwavugaga ko uwateye inda uwo mukobwa ari umunyeshuli.Uko Polisi yakomezaga kubaza buri wese uvugwa muri icyo kibazo; uyu mukobwa yaje guhamagazwa kuri Polisi asobanura ikibazo cye ndetse n’uko yatewe inda.Byageze aho uyu mukobwa avugisha ukuri avuga ko yaryamanaga na mwarimu we ndetse n’umunyeshuli biganaga.

Yabwiye Polisi ko yamaze kumenya ko atwite akabwira ubuyobozi bw’ikigo ikibazo cye ariko bakamutegeka y’uko arega umunyeshuli aho kurega uwo mwalimu.

Ngo Polisi yakoze iperereza izagusanga urupapuro rwa mbere uyu mukobwa yandikiye ubuyobozi bwe mu biro by’umuyobozi ushinzwe Discipline. Kayihura ati "Urwandiko rwa mbere uyu mukobwa yanditse, Polisi yarusanze mu biro by’umuyobozi ushinzwe Discipline kuri icyo kigo."

Iyi baruwa ya mbere, uyu mukobwa yari yanditse avugamo abo baryamanye, asobanura ko ari umunyeshuli ndetse n’uwo mwalimu nk’uko IP yabibwiye UMURYANGO.

Kuwa 25 Ukwakira 2017 nibwo Umuyobozi w’ishuli,Umuyobozi ushinzwe imyitwarire ndetse n’uwo mwalimu bivugwa ko yateye inda uwo mukobwa batawe muri yombi na Polisi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.

Kayihura yabwiye UMURYANGO ko uwo munyeshuli w’umuhungu akimara kumenya y’uko ashakishwa yahise atoroka. Avuga ko baramutse bahanwe n’icyaha cyo guhishira bashobora guhanisha kuva ku kwezi kugera ku mezi atandantu y’igifungo.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Andre

    Ko duciye urubanza n iperereza rikirimbanije? Mureke dutegereze urubanza. Uwo icyaha kizahama azabiryozwe.

    3 months ago
  • chat_bubble

    Ko duciye urubanza rukiri mu iperereza?mureke dutegereze ubutabera.

    3 months ago
  • chat_bubble Gaheta John

    ubusambanyi bureze muri iki gihe

    3 months ago
  • chat_bubble Ntaruhutse Jean

    uyu mudiregiteri ni Rusisibiranya,

    3 months ago
  • chat_bubble Jeannette

    Directeur wa Ruhuha yarahemutse cyane, yahemukiye uwo mukobwa. disi ubwo uwo mukobwa yamwiyambaje agira ngo ni umubyeyi w’ umunyempuhwe aramufasha arangije yiha gukingira ikibaba uwo munyamabi ngo umwarimu.

    3 months ago
  • chat_bubble Habiba

    ibyo bitunu bireze muri za nine, ababishinzwe babikurikirane kuko no muri Muhanga birahari

    3 months ago
  • chat_bubble fillette

    Abo bayobozi nuwo mwarimu bahanwe by’ itangarugero

    3 months ago
  • chat_bubble

    twe ba mama bagiye bashaka bafite imyaka 15 baraturera turakura. uyu munyeshuri wa 27 iyo amutwara aho kugira ngo ibibazo bibe birebire.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Amanota y’ abakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye...

Minisiteri y’ Uburezi yatangaje ko ku munsi w’ejo tariki 23 Gashyantare 2018...
22 February 2018 Yasuwe: 1125 1

Nyagatare: Ubuhamya bw’abarimu bakubiswe bagafungwa basabwa gusinya basezera...

Bamwe mu barimu bakomeje gushinja Akarere ka Nyagatare kubashyiraho igitutu...
16 February 2018 Yasuwe: 1783 0

Buruse ihabwa abiga muri Kaminuza yagizwe ibihumbi 35

Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda imaze gutangaza ko amafaranga Leta igenera...
16 February 2018 Yasuwe: 1548 0

Prof. Lwakabamba wahawe imirimo mu burezi ku rwego rw’ Afurika

Prof. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi wa INATEK wigeze no kuba umuyobozi...
4 February 2018 Yasuwe: 923 0

REB yahaye gasopo abayobozi b’ ibigo birimo kwirukana abanyeshuri bazira...

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier Ikigo cy’ Igihugu cy’ uburezi mu Rwanda...
24 January 2018 Yasuwe: 2019 7

Hatahuwe abanyeshuri ba baringa Leta yari imaze gutangaho miliyoni zirenga...

Mu ntara y’ Iburasirazuba hakozwe ubugenzuzi bwavumbuye abanyeshuri ba...
23 January 2018 Yasuwe: 2457 0