skol
fortebet

’Hari icyuho hagati y’ abakoresha n’ abatanga uburezi’ REFAC

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu mahugurwa yakozwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017 ateguwe n’umuryango Rwanda Education for All Coalition (REFAC), yahurije hamwe abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka Bugesera bafite aho bahurira n’urwego rw’uburezi, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli, bagaragaje ko kuba bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza barangiza ntibibone ku isoko ry’ umurimo biterwa no kudakorana hagati y’ abategura politiki y’ uburezi n’ abarimu
Aba bose bareberaga hamwe icyakorwa mu kuvugurura gahunda yo kugeza (...)

Sponsored Ad

Mu mahugurwa yakozwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017 ateguwe n’umuryango Rwanda Education for All Coalition (REFAC), yahurije hamwe abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka Bugesera bafite aho bahurira n’urwego rw’uburezi, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli, bagaragaje ko kuba bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza barangiza ntibibone ku isoko ry’ umurimo biterwa no kudakorana hagati y’ abategura politiki y’ uburezi n’ abarimu

Aba bose bareberaga hamwe icyakorwa mu kuvugurura gahunda yo kugeza uburezi kuri bose no kureba ibitaragezweho mu myaka itambutse ngo hashakwe umuti w’igihe kirambye nk’uko byavuye ku insanganyamatsiko yagiraga iti “Gahunda y’ intego z’iterambere rirambye mu gusakaza ireme ry’uburezi budaheza”

Rwanda Education for All Coalition (REFAC), ni umuryango nyarwanda ukora ubushakashatsi mu guharanira ko uburezi bufite ireme bugera kuri bose.

Umuhuzabikorwa wa REFAC Bwana Mugabe Leon avuga ko bari mu cyumweru cyo guzenguruka turere tudatandukanye baganira n’abashinzwe uburezi mu turere kugira ngo na bo bazabwire abarimu ku ntego z’ikinyagihumbi cyane cyane iya kane ivuga ku ireme ry’uburezi.

Avuga ko ku rwego rw’isi icyumweru cyahariwe uburezi kizihijwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka ariko nka REFAC bahisemo ko bizakorwa muri uku kwezi k’ Ukuboza 2017.Yavuze ko babikoze kugira ngo bahure n’abayobozi batandukanye n’abarimu. Avuga ko mu Ukuboza babonye ari ukwezi kwiza aho abarimu n’abashinzwe uburezi babonekera ku gihe bitewe n’uko amashuri ari mu kiruhuko.

Leo avuga ko muri ibi biganiro baganiriye n’abashinzwe uburezi niba koko bumva neza politiki y’uburezi iriho mu gihugu no ku rwego rw’isi ariko hagamijwe kureba aho bageze babishyira mu bikorwa ndetse n’imbogamizi bahura nazo.

Umwe mu bitabiriye ibi biganiro witwa Claude yabwiye UMURYANGO ko yungukiye muri aya mahugurwa bagiranye na REFAC.Akomeza avuga ko nka sosiyete sivile bayitezeho ko ibyo bayitumye izabatumikira ku bibazo bahura nabyo birimo abana bata ishuri, ibikoresho bidahagije mu mashuri n’ikibazo cy’abakobwa bata ishuri kubera gutwita.


Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungukiyemo byinshi

Kubijyanye n’ikibazo cy’uko hari bamwe mu banyeshuri biga amasomo muri kaminuza ariko bagera ku isoko ry’umurimo ntibabone akazi bitewe n’ibyo bize, umuyobozi wa REFAC yabwiye UMURYANGO ko ari ikibazo gikomeye gikwiye kurebwa mu indoregwamu yo guhindura integanyanyigisho igahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ikibazo si ukuvamo ahubwo ni ukubahuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.Byaragaragaye ko nk’uko natwe tubibona nka REFAC hari icyuho kiri hagati yabagena politiki y’uburezi n’abigisha abazasohoka bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize hamwe n’abanyeganda n’abandi batanga akazi hanze.”

Yungamo ati “Bimaze kugaragara ko nta mikoranire irambye yabayeho, izo nzego eshatu iyo ziza gukorera hamwe n’abo ngabo bakeneye gukora hanze zaba za kaminuza n’andi mashuri mu byukuri twari gushobora kumenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo; ibyo abantu bajya kwiga ni bihe? Ibyo kutiga ni bihe?.”

Yavuze ko hari icyuho kandi ko cyagaragaye binyuze muri bamwe mu banyeshuri basohoka amashuri bagasanga ibyo bize bidakenewe ku isoko ry’umurimo.Avuga ko hari gukorwa amavugururwa ku buryo ayo masomo yahindurwa cyangwa agahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yasabye ko, mbere y’uko hatangira gutegurwa ibizigishwa mu mashuri no muri kaminuza hagakwiye kurebwa ibikenewe ku isoko ariko ko abona hari igihe kizagera amasomo adatanga akazi ku isoko akavanwamo.

REFAC, ni ihuriro rigizwe n’imiryango ya sosiyete sivile ikora muri gahunda y’uburezi.Kuba umunyamuryango bisaba ko uwo muntu nawe aba akora mu rwego rw’u burezi.Yatangiye muri 2013, ifite abanyamuryango 20 bakagira abandi bagiye babahagarariye mu turere tw’igihugu barimo.

Mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata, REFAC ikaba yari yafatanyije na ‘Yomado’, Youth mentoring agents for development organization.

Umwe mu bashinzwe uburezi mu Murenge

Bwana Leo ubwo yaganirizaga abashinzwe uburenzi

Bamwe mu bagize umuryango wa ’YOMADO’ ukorana REFAC


Abayobozi bo muri REFAC batanze ibiganiro


Photos:[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa