skol
fortebet

Christa wabaye uwa mbere mu bizami bya Leta ‘Primaire’, yakoresheje irihe banga?

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Rubayiza Ngutete Christa w’imyaka 12, niwe munyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2016. Ababyeyi be bahishuye ko gukunda gusoma ibitabo ariyo ntwaro yafashije umukobwa wabo gutsinda neza ibizami bya Leta
Rubayiza wigaga mu ishuri rya La Colombière akomoka mu Karere ka Kicukiro. Nyina umubyara, Bazirete, yabwiye Royal TV ko icyatumye umukobwa we atsinda neza ikizamini cya Leta ari ishyaka n’umurava byo guharanira insinzi, byiyongera ku kumufasha (...)

Sponsored Ad

Rubayiza Ngutete Christa w’imyaka 12, niwe munyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2016. Ababyeyi be bahishuye ko gukunda gusoma ibitabo ariyo ntwaro yafashije umukobwa wabo gutsinda neza ibizami bya Leta

Rubayiza wigaga mu ishuri rya La Colombière akomoka mu Karere ka Kicukiro. Nyina umubyara, Bazirete, yabwiye Royal TV ko icyatumye umukobwa we atsinda neza ikizamini cya Leta ari ishyaka n’umurava byo guharanira insinzi, byiyongera ku kumufasha kwiga.

Ati “Imbaraga twarazikoresheje ariko inyinshi ni iza Christa kuko ni we wari ufite ishyaka cyane ashaka kwiga, ashaka gutsinda. Mu buzima bwe ubundi akunda gutsinda mu marushanwa yose akora ubona ashaka gutsinda.”

Yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi ku nsinzi ya Rubayiza, avuga ko akenshi na kenshi bamutozaga gusoma ibitabo banabimushakira.

Ati “Twamutozaga gusoma ibitabo. Twageragezaga kumutwara mu masomero akagenda agasoma, agafata ifatabuguzi akazana ibitabo, ariko icyabaga gitangaje ni uko yazanaga igitabo ejo akaba yakirangije mbese twari dufite ikibazo cyo guhora tumushakira ibitabo.”

Bazirete avuga ko umwana we atigeze yiga amasomo ya nijoro [Cours du Soir], akagira inama ababyeyi yo kwegera abana bakabafasha gukoresha neza igihe cyabo kandi bakabahwitura igihe barangaye.


Ku myaka 12 y’ amavuko yahize abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza 2016

Ati “Umwana uko akura ugenda ureba uko ameze, ukamuba hafi ukamutoza kwiga amasaha ye ntayapfushe ubusa cyane, ukamuha n’umwanya wo gukina ntabe mu ikayi gusa akaruhuka ubundi igihe cyo kwiga akiga, yaba yanatsinzwemo gake ukamutera akanyabugabo, yaba yakoze amakosa ukamuhwitura ukamutera.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu mashuri abanza, abanyeshuri 159 785 barimo abakobwa 55.1% n’abahugu 44.9% ari bo batsinze ikizamini mu bakandida 187 139 bakoze. Gusa mu batsindiye ku inota ryo hejuru abahungu nibo benshi, kuko mu 9957 (5.32% by’abatsinze), bihariye 57.43% abakobwa bagasigara ari 42.57%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa