skol
fortebet

Dr Ngirente yitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi ibihumbi 7 birangije muri UR[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda n’ abandi ba Minisitiri bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri ibihumbi 7050 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye avuga ko nawe ashyigikiye icyemezo cyafashwe cyo guhuriza hamwe kaminuza za Leta y’ u Rwanda zikaba UR.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda. Ibirori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga nirwo rwigaragazaga mu muhanda uva i Kigali ujya i Huye.

Mu ijambo rye yavuze ko ashimishijwe no kwifatanya n’ abitabiriye uyu muhango by’umwihariko abagize umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda. n’ abarangije neza amasomo yabo, mu byiciro bitandukanye by’ubumenyi, uyu mwaka wa 2018.

Dr Edouard Ngirente yavuze ko umunsi nk’uyu ari umwanya mwiza wo gushimira ababyeyi, abarezi n’abandi bose bafashije aba banyeshuri muri uru rugendo rw’amasomo ya Kaminuza.

Yongeraho ko ari umunsi kandi ni n’umwanya wo gushimira Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare igira mu gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bufasha Igihugu kubona abakozi bafite ubushobozi.

Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi 2017-2024, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose no kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi.


Minisitiri w’ intebe Dr Edouard Ngirente

Dr Ngirente yavuze ko kugira ngo ibi bizagerweho, Guverinoma yiyemeje gushyira imbaraga mu guhuza no kunoza uburezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Guverinoma yashyizeho Itsinda ryihariye ryasesenguye ibibazo byose byatumaga Kaminuza y’u Rwanda idashobora gusohoza inshingano zayo uko bikwiye ikaba yarafashe ingamba zo kuzikemura.

yashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba guverinoma yafashe ngo zikemure ibibazo bya Kaminuza rimaze gutanga umusaruro ushimishije. Atanga urugero ku buryo bushya bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/02/2018.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yibukije ko umubare munini w’abanyeshuri ugiye kuza kwigira mu mujyi wa Huye ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uyu mujyi. Abikorera abashishikarije kwitegura neza kwakira uyu mubare munini banoza serivisi bazaba bakeneye

Ati “Mboneyeho kandi gushyigikira igitekerezo Kaminuza y’u Rwanda yagize cyo guhuriza hamwe abayizemo kugira ngo bayunganire muri gahunda zayo zitandukanye z’iterambere.

Mu banyeshuri barangije, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD).

Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456.

Mu bahabwa impamyabumenyi, abiga ibijyanye n’uburezi nibo benshi kuko ari 1887 (26.7%), abize iby’ubukungu ni 1697 (24.1%), abize iby’ubuvuzi ni 1221 (17.3%), abize iby’ikoranabuhanga ni 1145 (16.2%), iby’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ni 635 (9%) naho abize iby’ubugeni n’imibanire ni 465 (6.6 %)

AMAFOTO





Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri Kayisire Solange


Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura


Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba

Ibitekerezo

  • barakoriki se ababose kera warangizaga kaminuza akazi ariryaguye none ubu ntakigenda nukugura bodaboda inkweto zisanzwe zabahengamiraho mugiye kudepoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa