skol
fortebet

GS St François d’Assise Kansi: Abahungu basobanuye uko bakoreshwa ‘Ubutinganyi’ na mwalimu wabo

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu bahungu biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS St François d’Assise Kansi mu karere ka Gisagara, barashinja umwarimu wabo kubakoresha ubutinganyi.
Uyu mwarimu ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu asanzwe ari umuyobozi ukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS St François d’Assise Kansi, mu nkuru icumbuye ya Ktpress ahakana ibyo ashinjwa.
Uyu mugabo abwira iki kinyamakuru ko adashobora gukora ibyo kandi hari abakobwa yakunda cyangwa se (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bahungu biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS St François d’Assise Kansi mu karere ka Gisagara, barashinja umwarimu wabo kubakoresha ubutinganyi.

Uyu mwarimu ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu asanzwe ari umuyobozi ukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS St François d’Assise Kansi, mu nkuru icumbuye ya Ktpress ahakana ibyo ashinjwa.

Uyu mugabo abwira iki kinyamakuru ko adashobora gukora ibyo kandi hari abakobwa yakunda cyangwa se bagakundana, aravuga ibi mu gihe hari urugero rw’abahungu babiri bavuga baraye iwe akabasambanya.

KtPress isobanura ko muri iki kigo abahungu aribo bafite amacumbi imbere mu kigo mu gihe abakobwa baherekezwa bakajya kurara hanze y’iki kigo.

Bamwe mu banyeshuli b’abahungu baganiriye n’iki kinyamakuru bemeje ko ubutinganyi bw’uyu mwarimu bumaze igihe ariko ko kutabivuga ngo babyerure ahanini biterwan n’uko akunze kubatera ubwoba bw’uko ashobora kubirukana cyangwa se hagari n’urihingutsa agahita yirukanwa ako kanya.

Bavuga ko afite amayeri yo kubiyegereza no kubagaburira ibiryo bitandukanye iyo bamusanze iwe.Urugero n’urwa banyeshuli yasabye ko bamusura aho acumbitse nyuma akaza kubabuza gutaha nabo bakabyemera.

Hejuru y’ibyo abo ashaka gusambaya abahawa impano zitandukanye akanabutimira mu rugo iwe. KtPress yavuganye n’umunyeshuli wahinduriwe umwirondoro wiswe Habinshuti.

Uyu mwana yasobanuye uko mwarimu yashatse kumusambanya yagize ati “Umunsi umwe yaje aho turara adusaba kujyana na we mu rugo.Nk’umunyeshuri nawe urabyumva uhawe amafiriti n’inyama.Ubwo twari tumaze kuhagera yatangiye kutubwira uburyo adukunda kandi atwifuriza ibyiza mu buzima.”

Ngo bamaze gufata amafunguro bamusabye gutaha ariko akomeza kubingiga abasaba ko barara abumvisha ko bwije.Yababwiye y’uko afite uburiri bunini ntakibazo bagira.

Aba banyeshuli bavuga ko baje kubyemera, mu masaha y’ijoro uyu Habinshuti yatangiye kumva mwarimu akorakora mugenzi we.

Ati “Mwarimu yaturyamyemo hagati nyuma y’akanya gato atangira gukorakora mugenzi wanjye.Nanjye yashatse kunkorakora ariko ndabyanga ,ambwira ko binteye ubwoba ariko nzagera aho nkabimenyera.”

Akomeza avuga ko nubwo yanze ko mwarimu amukoraho bisa naho mugenzi we bari bajyanye we asanzwe ari ibintu amenyereye. Ahagana saa cyenda z’ijoro abo bana barabyutse barataha basanga hari bagenzi babo babategereje bari bamaze kumenya ko bavuye kwa mwarimu wabo.

Habinshuti yakomeje agira ati “Tukihagera barasakuje ngo murakaza neza bigaragara ko bari bazi neza aho twari turi.Ntabwo tuzi niba nabo bajya bakorana imibonano na mwarimu.”

KtPress ivuga ko ubutinganyi bw’uyu mwarimu bumaze igihe ariko ko ugerageje kubivuga yirukanwa cyangwa se bikamusaba guhindura ikigo kugirango bitamugiraho ingaruka.

Umwe mu babyeyi ufite umwana kuri icyo kigo yavuze ko umwana we yabimubwiye akagwa mu kantu.

Yagize ati “Ubwo umuhungu wanjye yabimbwiraga naguye mu kantu ariko nasabye Imana kuba hafi y’Umwana wanjye kuko yahoranaga ubwoba.”

Bivugwa ko uwo mwarimu afite agatsiko k’abanyeshuri kamuhora hafi ndetse kajya kanararana na we.

Abakobwa biga kuri iki kigo bavuze nabo bajya babyumva ariko nta gihamya bafite.
Uyu mwarimu uvugwa aganira na KtPress, yemeye ko ajya yohereza bamwe mu banyeshuri iwe mu rugo ariko ngo iby’ubutinganyi ntabyo azi.

Ati “Abahungu mbavugisha nk’umuntu w’Imana, ese ubwo ni gute najya mu bahungu hari abakobwa?Ndahiye ko ntigeze ntingana n’umunyeshuri n’umwe ahubwo mbagira inama iyo baje iwanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Ati “Ntabwo byemewe kandi birahanirwa.Uyu munsi nka Minisiteri turabikurikirana ahubwo ni byiza ko itangazamakuru ridufasha kumenya ibintu nk’ibi bigoye kumenyekana.”

Mu Rwanda nta tegeko rihana ubutinganyi rihaba icyakora Itegeko Nshinga rivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari ugukozwe hagati y’umugabo n’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa