skol
fortebet

’Haracyari kare ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho’-Munyakazi

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanz n’ ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yemeza ko hakiri kare kuba wareba uko ireme ry’uburezi rihagaze mu Rwanda, kuko hari gahunda nyinshi Leta yashyize mu burezi zitaragera ku musozo ngo abantu batangire kureba no kugira byinshi bavuga ku byavuye muri ibyo byakozwe.
Ubwo umunyamabanga wa Leta Munyakazi Isaac yaganiraga n’abanyamakuru i Rwamagana, yavuze ko hakiri kare ko abantu bavuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rihagaze neza (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanz n’ ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yemeza ko hakiri kare kuba wareba uko ireme ry’uburezi rihagaze mu Rwanda, kuko hari gahunda nyinshi Leta yashyize mu burezi zitaragera ku musozo ngo abantu batangire kureba no kugira byinshi bavuga ku byavuye muri ibyo byakozwe.

Ubwo umunyamabanga wa Leta Munyakazi Isaac yaganiraga n’abanyamakuru i Rwamagana, yavuze ko hakiri kare ko abantu bavuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rihagaze neza cyangwa nabi.

Yagize ati “Nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi, gahunda yo kwigisha mu cyongereza muzi ko itaramara imyaka myinshi, twatangiranye no kongerera ubushobozi abarimu mu mahugurwa ni yo mpamvu ubu tumaze guhugura abarimu bazafasha abandi mu kwigisha mu cyongereza basaga 1500, kugira ngo ubumenyi bugere ku barimu benshi bashoboka.

Uko duhugura abarimu benshi ni nako tugenda dukemura bya bibazo by’ubumenyi ku barimu mu mashuri na byo bigenda bikemuka.”

Munyakazi yakomeje avuga hari ibiri gukorwa ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka, kandi ngo bategereje umusaruro uzabivamo.

Yagize ati “Turi gutegura imfashanyigisho nshya ziherekeza aya mahugurwa zizanadufasha na none kwihutisha cyane ibyagaragara ko bigenda bikemangwa kugira ngo byibuze mu mwaka wa 2018 ubwo tuzaba dutangiye kugerageza imfashanyigisho nshya ijyanye n’ubu bumenyi turi gutanga, ari bwo tuzabona icyo ibi turimo dukora bizaba bimaze gutangaho umusaruro, ni nabwo abana bari muri izi porogaramu bazaba bagiye gukora ibizamini bya Leta.”

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bari mu muryango wa FPR Inkotanyi mu byifuzo byabo byazaranga manifeste nshya y’umuryango, nabo bagarutse ku kibazo cy’ireme ry’uburezi.

Harindintwali Joseph, yagize ati “Kugeza ubu hari ikibazo cy’ireme ry’uburezi kikagaragara cyane ku bana biga mu myaka 12 y’ibanze, iyo barangije kwiga ntiwabagereranya n’abana bize mu bigo byigenga, kandi n’aba iyo bageze ku isoko ry’umurimo usanga ubumenyi bwabo buri hasi, ni ngombwa ko hazavugururwa iyi gahunda y’uburezi kuri bose hagashyirwa imbaraga mu bumenyi abana basohokana.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ubu hari ibimaze gukorwa n’ubwo inzira zikiri ndende, muri ibyo hari ibikorwa remezo nk’amashuri ari kwegerezwa abana ku buryo nta mwana ugikora urugendo rurerure ajya ku ishuri n’ibindi.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa