skol
fortebet

Hatahuwe abanyeshuri ba baringa Leta yari imaze gutangaho miliyoni zirenga 400

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu ntara y’ Iburasirazuba hakozwe ubugenzuzi bwavumbuye abanyeshuri ba baringa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, leta yari imaze gutangaho milioyni 443Frw.
Iryo genzura ryakozwe guhera muri Kamena kugeza mu Ugushyingo 2017, rikorerwa mu bigo by’amashuri ya leta abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Iburasirazuba ryagaragaje ko guhera muri 2015 ari ho abo banyeshuri batangiye kongerwa mu bagomba kwishyurirwa amafaranga afasha ibigo azwi nka“Capitation grant”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, (...)

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko basanze bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri badafite, bagamije kubona amafaranga menshi.

Yagize ati “Hari imibare twagiye tubona batwereka bashingiyeho basaba amafaranga bafashwa na Leta, ariko wajya mu bitabo abanyeshuri biyandikamo n’ibyo umwarimu abandikamo ugasanga biranyuranye.”

Nubwo nta mibare y’abanyeshuri batahuye atangaza, Guverineri Mufulukye avuga ko aho basanze hari ibibazo bikabije ngo babiganiriyeho.

Mufurukye yemeza ko hari ibisobanuro byatanzwe kandi byumvikana, Muri byo harimo kuba hari igihe imibare imara gutangwa abanyeshuri bagahindura ibigo cyangwa se bamwe bagata ishuri.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ntibemeranywa n’uburyo igenzura ryakozwe, kuko ngo abarikoze bashingiraga ku mibare y’abanyeshuri yanditse mu gitabo cyandikwamo amanota.

Inkuru ya Kigali Today ivuga ko Kayitesi Zaina umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rwamashyongoshyo mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ubusanzwe basaba ayo mafaranga yo gufashwa bashingiye ku mubare w’abana bafite banditse mu gitabo bahamagariramo abana.

Ati “Ubugenzuzi bwakozwe hashingiwe ku ikaye yandikwamo amanota y’abanyeshuri igihembwe kirangiye, kandi utarakoze ikizamini ntayigaragaramo, imibare igaragara mu gitabo cy’amanota ntabwo twemeranya nabo neza.”

Kayitesi kandi avuga ko ayo amafaranga atangwa ari uko Ikigo cy’igihugu gishiznwe Uburezi (REB), cyamaze gukora ubugenzuzi kikemeranywa n’ikigo ku mibare y’abanyeshuri.

Yemeza ariko ko bishoboka ko hari ababikora ariko nabo bateshutse, kuko ayo mafaranga agenewe guteza imbere ireme ry’uburezi, atagenewe guhemba umuyobozi w’ikigo.

Ubundi buri munyeshuri leta imwishyurira amafaranga 4.860Frw ku mwaka agamije kuzamura ireme ry’uburezi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa