Kigali

Ibigo by’ amashuri Leta iherutse guhagarika by’ agateganyo byakomorewe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 August 2018 Yasuwe: 697

Ibigo by’ amashuri yisumbuye 57 Leta y’ u Rwanda iherutse guhagarika by’ agateganyo bizira ko bitujuje ibisabwa kuri ubu byemerewe kongera kwakira abanyeshuri no gukomeza gukora.

Tariki 16 Kanama 2018 nibwo Minisiteri y’ uburezi Mindec yatangaje ko yahagaritse ibigo 57 byasanganywe umwanda ahategurirwa amafunguro.

Mineduc icyo gihe yatangaje ko ibyo bigo birimo na GSO y’ I Butare ifatwa nka kimwe mu bigo by’ amashuri bikomeye mu Rwanda byahagaritswe mu gihe cy’ icyumweru.

Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura yabwiye The New Times ko ibyo bigo byose byakomorewe ndetse ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama bikomeza akazi kabyo.

Yavuze ko tariki 23-25 Kanama Minisiteri y’ uburezi ifatanyije na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu basuye ibyo bigo byari byahagaritswe by’ agateganyo bagasanga ibyo basabwe gukosora barabikosoye arinacyo cyatumye byemererwa kongera gukora.

Abanyeshuri biga muri ibi bigo bagiye gutangira amasomo bakereweho icyumweru nyuma y’ abandi. Minisitiri Dr Eugene Mutimura avuga ko nta ngaruka bizagira ku myigire yabo.

Gusa abaturage basanga bitari bikwiye ko Mineduc ihagarika ibigo by’ amashuri hasigaye icyumweru kimwe ngo igihembwe cya gatatu gitangire ahubwo yakabaye yarabikoze itangira rikagera byarakemutse.

Reba urutonde rw’ ibigo byari byahagaritswe byakomorewe

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa 14 000 za...

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 3 Ukuboza yatangije guha mudasobwa nshya...
4 December 2018 Yasuwe: 1486 1

Meya Kamali arashinjwa n’ umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ishuri kumuhimbira ibyaha ngo...

Mupenzi Alex , Umuyobozi w’ ishuri rya G.S. St Vincent de Paul Bunyenga...
27 November 2018 Yasuwe: 2495 2

Kayonza: Umukobwa ibise byafashe ari gukora icya Leta icyari gisigaye...

Muri materinite y’ ibitaro bya Gahini hari umunyeshuri w’ urimo wahakoreye...
27 November 2018 Yasuwe: 2545 0

Minisitiri Mutimura yari akubise ushinzwe site y’ ibizami kubera abanyeshuri...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasanze abanyeshuri bicaranye...
20 November 2018 Yasuwe: 3365 1

Abana 12 bafunze batangiye icya Leta, bagitsinze neza bishobora kubahesha...

Abanyeshuri 12 barangije amashuri abanza bari muri gereza y’ abana kuri uyu...
12 November 2018 Yasuwe: 829 0

Mu mvugo ya kibyeyi, Minisitiri Munyakazi yifurije intsinzi abatangiye icya...

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, nibwo abanyeshuri barangije amashuri abanza...
12 November 2018 Yasuwe: 993 0