skol
fortebet

Impanuro Kagame yahaye abasoje Kaminuza y’u Rwanda mu 2016

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu 2016 Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko abanyeshuli bagera kuri 8500, barahirira “gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu nyungu z’Abaturarwanda no kwirinda gukorera nabi abo bazaba bashinzwe.”
Kuri uyu munsi tariki ya 25 Kamena 2017 nabwo hateganyijwe umuhango nk’uyu wabasoza kaminuza. Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuli bari basoje amasomo yabo ‘kwitegura guhangana n’ubushomeri bubategereje’.
Kagame watorowe kongera kuboyora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, icyo gihe mu 2016 (...)

Sponsored Ad

Mu 2016 Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko abanyeshuli bagera kuri 8500, barahirira “gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu nyungu z’Abaturarwanda no kwirinda gukorera nabi abo bazaba bashinzwe.”

Kuri uyu munsi tariki ya 25 Kamena 2017 nabwo hateganyijwe umuhango nk’uyu wabasoza kaminuza. Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuli bari basoje amasomo yabo ‘kwitegura guhangana n’ubushomeri bubategereje’.

Kagame watorowe kongera kuboyora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, icyo gihe mu 2016 yabanje gushimira abarimu, ababyeyi n’abandi bakoze imirimo inyuranye muri kaminuza ngo aba banyeshuri barangize amasomo, abasaba gufatanya n’ababyeyi ngo babashe gukora indi mirimo yose iri imbere.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yakomeje kumvikanisha ko Igihugu cyose kugirango gitere imbere gishingira ku burezi, yanavuze ko imirimo ishobora kuba mike bitewe n’abanyeshuli bamaze gusoza kaminuza.

Yagize ati “Kugira ngo igihugu icyo ari cyo cyose cyiyubake gishingira ku banyagihugu, kigashingira ku bumenyi, ku bushobozi biyubakamo kugira ngo bahangane n’inshingano bafite, bashobore kuzisoza neza. Ku Rwanda inshingano yacu turayumva, turifuza ko tugera aho dushaka kujya. Ni mwe banyeshuri murangije uyu munsi, abarangije mbere yanyu n’abazaza inyuma yanyu tubitezeho kubaka iki gihugu no kugera ku majyambere twese twifuza,”

Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuli ko kurangiza Kaminuza bitavuze ko aka kabo karangiye kuko bazahura n’ibibazo byo kubona akazi batifuza, ngo kuba basoje kaminuza ntibivuze ko ubuzima bugiye koroha.

Yakomeje agira ati “Imirimo ishobora kuba na mike kurusha abayishaka. Ubwo ni ukuvuga rero muri abo bayishaka ubwo ari benshi imirimo ikaba itangana nabo, ubwo umubare munini w’abayishaka uzayipiganira, bazayihanganiraho, abashoboye aribo bajya imbere. Ni ukuvuga ngo ndabategura ngo mumenye ngo hari ubundi buryo bw’ingorane zo kugera kubyo mwifuza.”

Yanababwiye ko umurimo ari ikibazo mu gihugu ariko ko ari ikibazo bashakira igisubizo, yabasabye gukomeza gukorera hamwe no gukunda Igihugu mu migirire y’abo ya buri munsi.

Ati “Tubatezeho guhanga imirimo, ngira ngo no mu byo babigisha, n’izindi nzego nazo zifite inshingano zo kwigisha Abanyarwanda ibintu bitandukanye, ikintu gikwiye gutezwa imbere ni icyo ngicyo cyo guhanga imirimo.”

Icyo gihe, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Mike. E. O’Neil, yavuze ko yizeye ko abanyeshuri barangje amashuri bazajya gufasha mu iterambere ry’u Rwanda, aho UR yiteguye kugira ikinyejana cya 21 Ikinyejana cya Afurika.

Abarangije amasomo mu 2016 barimo 991 bo muri Koleji y’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM), 553 bo muri Koleji y’ubumenyi rusange (CASS), 2142 bo muri Koleji y’Ubucuruzi n’ubukungu (CBE), 2075 bo muri Koleji y’uburezi (CE), 1259 bo muri Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima (CMHS) na 1453 bo muri Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST).

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko abantu biga bakaminuza.Bituma bajijuka.Ariko imana idusaba no kwiga Bible,kugirango tumenye ibyo idusaba.Abantu bakora ibyo imana idusaba,bazabaho iteka mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,izahinduka Paradizo.
    Ariko abiga amasomo y’isi asanzwe,bakanga kwiga Bible,ntabwo bashobora kumenya ibyo imana idusaba.
    Kuba batabikora,bizababuza ubuzima bw’iteka,kuko abantu bibera mu byisi gusa,imana ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4).
    Ikibura ni ubushake gusa.Twebwe duhora tubabwiriza,turi abantu nkamwe.Tumaze kwiga za Kaminuza zinyuranye,twafatanyije akazi gasanzwe hamwe no kwiga Bible,iraduhindura,noneho tujya mu nzira kubwiriza abantu kuko ni UMURIMO Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Degrees dukura muli Universities,ntabwo zitubuza gupfa cyangwa kurwara.Ariko abantu bashaka imana kandi bakayikorera,niyo bapfa izabazura ku Munsi w’Imperuka uri hafi,ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Ariko abibwira ko ubuzima gusa ari amashuri,shuguri,politike,etc...,ntibite kubyo Bible idusaba,ntabwo bazaba muli Paradizo kuko imana ibafata nk’abanzi bayo.

    Urakoze wowe witwa SEMANA kutwibutsa ibintu imana idusaba.Koko abenshi ntabwo bazi ibyo imana idusaba.Bibeshya ko Padiri na Pastor aribo babishinzwe.Ntabwo ari imana ishyiraho Padiri cyangwa Pastor.Mwese muzi uko bajyaho.Rwose mujye mumenya ko YESU yasize asabye "abakristu nyakuri bose" gukora umurimo wo KUBWIRIZA (Yohana 14:12).
    Kandi bakawukora ku buntu,badasaba icyacumi (Matayo 10:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa