“Inota fatizo riri hasi ku bana b’ abakobwa si ikimenyetso cy’ uko badashobye” Munyakazi

2 November 2016. | Uburezi | 1 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • “Inota fatizo riri hasi ku bana b’ abakobwa si ikimenyetso cy’ uko badashobye” Munyakazi

Hashize igihe kitari gito Leta y’ u Rwanda itangiye gahunda yo gufatira abana b’ abakobwa ku manota make ugereranyije n’ ayo ifatiraho ku bana b’ abahungu. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbye Isaak Munyakazi avuga inota fatizo riri hasi ku bana b’ abakobwa ritavuze ko abakobwa ari abaswa.

Imyaka hafi 10 irashize Leta y’ u Rwanda ishyizeho gahunda yo gufatira abana b’ abakobwa ku manota make ugereranyije n’ abana b’ abahungu. Iyi gahunda yagiye ivugwaho byinshi harimo no kuba idaha abakobwa umwanya wo gukoresha imbaragaza zabo ngo bahatane na bagenzi babo b’ abahungu.

Kuri uyu wa mbere Ugushyingo 2016, ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Munyakazi yavuze ko Leta yashyizeho inota fatizo ryo hasi ku bana b’ abakobwa bitewe n’ uko mu mateka y’ u Rwanda umubare w’ abakobwa bajyaga mu mashuri wari hasi. Ngo ntiyashyizeho iyi gahunda kuko abakobwa bafite ubushobozi buke.

Yagize ati “Gufatira abakobwa ku manota make ntabwo bivuze ubushobozi buke. Ni porogaramu yo kuzamura ibyiciro, mu myaka yashize wasangaga mu bana 100 harimo abakobwa babiri iyi gahunda yaje kugira ngo izamure umubare w’ abana b’ abakobwa mu mashuri”


Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuyeIsaak Munyakazi

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Muzarebe iyo amanota y’ ibizami bya Leta asohotse usanga mu bana ba mbere harimo abakobwa. Still unafatiye kuri rya nota fatizo wafatiyeho abahungu wasanga harimo abakobwa ariko kugira ngo wongere umubare wabo uzagabanya inota batizo kuribo”

Umubyeyi Juventine wiga mu rwunge rw’ amashuri rwitiriwe mutagatifu Alain mu mu karere ka Gakenke avuga ko abana b’ abahungu barusha abakobwa ubwenge, agasaba ko iyi gahunda yazagumaho.

Aganira n’ umuryango.rw yagize ati “jye numva iyi gahunda yagumaho kugira ngo na barumuna bacu aya mahirwe azabagereho. Umwana w’ umuhungu iyo yiga ibintu abifata vuba , baturusha ubwenge”

Umubyeyi avuga ko yabonye amahirwe yo gukomeza mu mashuri yisumbuye bitewe n’ iyi gahunda y’ inota fatizo ryo hasi ku mwana w’ umukobwa.

Minisiteri y’ uburezi ntivuga niba iyi gahunda izagera igihe ikavaho cyangwa niba izagumaho.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    umuntu
    6 November 2016 - Musubize

    ubundi umuntu wintege nke niwe uhabwa services kuburyo bworoshye
    njye mbona leta yarabirangije kbsa
    yerekana ko abakobwa bafite poor performance hanyuma boroherezwa gutsinda @MINISTER MUNYAKAZI

Tanga Igitekerezo