skol
fortebet

IPRC South : Abahawe impamyabushozi basabye Leta urubuga ngo bagaragaze ibyo bize [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ntara y’amajyepfo IPRC south ryantanze impamyabushobozi kubanyeshuri bagera kuri 1094, aho basabwe kuba indashyikirwa no kuba bankore bandebereho.
Kuri uyu wa Kane taliki 23 Werurwe 2017, ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ntara y’amajyepfo IPRC south ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri bagera ku 1094 barangije amasomo yabo batangiye mu mwaka 2012 kuva iryo shuri rifunguye imiryango.
Umuyobozi wa IPRC South Dr Twabagira (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ntara y’amajyepfo IPRC south ryantanze impamyabushobozi kubanyeshuri bagera kuri 1094, aho basabwe kuba indashyikirwa no kuba bankore bandebereho.

Kuri uyu wa Kane taliki 23 Werurwe 2017, ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ntara y’amajyepfo IPRC south ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri bagera ku 1094 barangije amasomo yabo batangiye mu mwaka 2012 kuva iryo shuri rifunguye imiryango.

Umuyobozi wa IPRC South Dr Twabagira Bernabe yashimye aho ishuri rigeze agereranyije n’ aho rwavuye.

Yagize ati “Dutangira byari bigoye kuko ntitwari dufite ubushobozi buhagije haba mu bikoresho no mu bumenyi, ariko uko imyaka yagiye yicuma niko twagiye twiyubaka tubifashijwemo na Leta, ubu abo twigisha barangiza bafite ubumenyi n’ubushobozi.

Yakomeje agira ati “Uretse n’abanyeshuri duhugura n’abaturage uko bakora ubuhinzi neza”.

Mu banyeshuri bahawe impamya bushobozi, 468 bahawe impamyabumenyi y’imyaka itatu (Advanced diploma) naho 626 bahabwa impamyabushobozi y’ umwaka umwe (vocational training certificate, level III).

Donatha Kankindi, warangije amasomo y’ ubwubatsi, wahize abandi mu agahembwa gukomereza amasomo ye hanze y’ u Rwanda yishyurirwa yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko agiye gukopera icyo abanyamahanga barusha abanyarwanda gituma u Rwanda rubitabaza akazagisangiza abandi.


Basabye Leta kubaha umwanya bagakora ibyo abanyamahanga bazaga gukora mu Rwanda

Ruvara Ferdinand nawe urangije mu bw’ubwubatsi avuga ko agiye gushyira mubikorwa ibyo yigishishwe kandi agiye kwihangira imirimo agatanga akazi aho kugasaba. Nawe akunga mu ryamugenzi we avuga ko Leta yabagirira icyizere amasoko ntazongere guhabwa abanyamahanga ngo kuko nabo ubushobozi babufite.

Gasana Gerome umuyobozi WDA avugako bari kuganisha kucyerekezo 2020, aho abanyarwanda bashobora nabo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “ Dufite icyerekezo gishyigikiye gahunda irambuye yo guhanga ku isoko ry’umurimo no kwihaza mu nzego zose, ntiwakwihaza udafite abanyarwanda bafite ubushobozi bw’abanyeshuri n’abarimu bakora ibyo twifuza, ni nabwo bukangurambaga turimo bwa made in Rwanda, niho buzakunda nk’ uko tubyifuza tukohereza ibikorerwa mu Rwanda hirya no hino ku isi”.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, yashimiye abagize uruhare bose mu gushinga iryo shuri, abasaba abarangije masomo yabo kurangwa n’indangagaciro aho bagiye


Guverineri Mureshyankwano Marie Rose

Yagize ati “Aho mugiye hirya no hino muzarangwe n’indangagaciro, muzabe ba nkore neza bandebereho kandi mukore kinyamwuga, muzabe abanyarwanda bakunda igihugu cyabo mwite kunyungu rusange”.

Yanabibukije ko batagomba kwirara ngo bumve ko kwiga birangiye ko ahubwo uko Isi igenda itera imbere umuntu nawe bimusaba guhora yihugura.

Guverineri Mureshyankwano yasabye ubuyobozi bw’iri shuri guhora bushyira imbaraga mu gutanga ireme ry’uburezi, no guhuza ibyo bwigisha hagamijwe guhanga imirimo, no guhangana n’ingaruka z’imihagurikire y’ibihe.

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ntara y’amajyepfo ryafunguye imiryango mu kwezi kwa cumi 2012, ku bufatanye bwa Minisiteri y’ingabo na Minisiteri y’uburezi.

Kuri ubu iri shuri ryigwamo abanyeshuri 1500, mu basoje amasomo yabo bize imyaka itatu uko ari 468, abagore n’abakobwa ni 72.

Ni mu gihe WDA ivuga ko mu barangiza amashuri yisumbuye abakobwa ari 51% naho mu myuga bakaba 32 %.

WDA ivuga ko ikomeje ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwitinyuka.







Yves Rugira
.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa