Kigali

Mu irushanwa ITETEROQUIZ kuri Radiyo Rwanda harimo amafaranga arenga miliyoni yo gutsindira!

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 22 October 2017 Yasuwe: 990

Radio Rwanda yateganyije amafaranga arenga miliyoni ku bantu bazahamagara kuri radio bagasubiza neza ibibazo bazabazwa birebana n’ikiganiro Itetero. Ni mu irushanwa Iteteroquiz rizatangira kuva taliki 23-29/10/2017.

Ikiganiro Itetero gitegurwa na Radio Rwanda ku bufatanye na Unicef. Iki kiganiro gitambuka kuri radiyo buri wa kabili wa buri cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba na buri wa gatandatu kuva saa yine n’igice za mu gitondo.

Ikiganiro Itetero kibanda ku burere bw’abana bato kikaba kigenewe abana n’ababyeyi. Intego yacyo ni ugufasha umwana gukura afite ubumenyi, igikuriro n’ikinyabupfura nk’uko Havugimana Aldo, Umuyobozi wa Radio Rwanda yabitangarije Umuryango.

Aldo Havugimana avuga ko irushanwa ITETEROQUIZ rigamije gushimira abakurikirana iki kiganiro aho uzajya ahamagara agasubiza neza ibibazo yabajijwe azajya ahembwa amafaranga agera ku bihumbi 50 y’amanyarwanda.

Yagize ati:” mu irushanwa ITETEROQUIZ harimo amafaranga arenga miliyoni yo gutsindira! Usubije neza azajya ahembwa 50,000 Fr ws. Abarushanwa bazajya bahamagara mu biganiro bya Radiyo Rwanda ndetse no mu makuru buri munsi hahembwe abantu 3 basubije neza ibibazo babajijwe".

Iri rushanwa rikazaba kuva taliki ya 23-29/10/2017.

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble niyonzima rusizi patrick

  mukomereze aho

  1 month ago
 • chat_bubble Umwari Nadia

  Mwongere mutwibutse number twababonaho

  1 month ago

Inzindi nkuru

Minisitiri Musafiri yasimbujwe nyuma y’ iminsi 5 hazamuwe ikibazo cy’...

Nyuma y’ iminsi 5 abagize inteko ishinga amategeko babajije guverinoma y’ u...
7 December 2017 Yasuwe: 4812 8

Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kuba abanyeshuri ba Primaire...

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko ifite gahunda yo kuguraho uburyo buriho aho...
2 December 2017 Yasuwe: 2322 0

Abanyeshuri barenga ibihumbi 142 batangiye gukora ibizamini bya...

Kuri uyu wa Kabili tariki 21 Ugushyingo 2017, abanyeshuri bagera 142 305...
21 November 2017 Yasuwe: 138 0

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda,...
9 November 2017 Yasuwe: 1926 0

Bugesera: Abakobwa 5 batwaye inda gutotezwa bituma bava mu ishuri

Mu ntara y’Iburasirazuba- Mu Karere ka Bugesera Mu Murenge wa Gashobora;...
8 November 2017 Yasuwe: 1291 0

Abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali bigaragambije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 bamwe mu...
3 November 2017 Yasuwe: 6066 6