skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable wari umwarimu wayo

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda yamaze kwandikira umuhanzi akaba n’umwarimu wayo Karasira Aimable ishinja amakosa 4akomeye arangajwe imbere n’imyitwarire idakwiriye kuranga umwarimu wigisha muri kaminuza.

Sponsored Ad

Karasira umaze iminsi mu itangazamakuru avuga ko yakiriye ko iyi kaminuza yamaze kumwirukana,yamaze kwakira iyi baruwa imwirukana ku kazi nkuko yabikekaga.

Iyi baruwa yasinyweho n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda,Prof.Philip Cotton,yamenyesheje Karasira ko yirukanwe kandi iki cyemezo gihita gishyirwa mu bikorwa.

Iyi Baruwa igira iti “Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe ku kazi kawe muri Kaminuza y’u Rwanda kandi bigahita byubahirizwa.”

Amakosa Karasira yashinjwe harimo “Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo mu bitangazamakuru binyuranye by’umwihariko amatangazo anyuranyije n’indangagaciro,amahame n’inshingano ze nk’umurezi.”

Hari kandi Gukwirakwiza amakuru atuma abantu banga no bakanubahuka ikigo akorera cyo kimwe n’izindi nzego kandi binyuranyije n’ingingo ya 04 y’itegeko rya Perezida no.45/01 ryo kuwa 30 Kamena 2015,rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi kubaha buri gihe inzego za Leta,politiki na gahunda za guverinoma.

Karasira yashinjwe kandi guta igihe mu bikorwa bitubaka umwuga we nabyo binyuranyije n’iriya ngingo y’itegeko rya Perezida no.45/01 ryo kuwa 30 Kamena 2015.

Icya kane n’ugukorana agasuzuguro inshingano ashinzwe aho kaminuza ivuga ko yatinze gushyira kuri internet amasomo yari kwigishwa abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga no kwanga gutanga icyo yifuza gukora mu bushakashatsi bwe kugira ngo ahabwe impamyabumenyi ya PhD.

Karasira yirukanwe ku busabe bwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo hashingiwe kuri raporo ya komisiyo ishinzwe imyitwarire y’abakozi muri Kaminuza.
Kuwa 27 Nyakanga 2020,Karasira yandikiwe ibaruwa na kaminuza asabwa ibisobanuro ku biganiro atangaza kuri You Tube agaragaza ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda ndetse anatuka abayobozi bayo.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwavuze ko ibisobanuro Karasira Aimable yatanze kuri iyi baruwa bitabanyuze ariyo mpamvu yirukanwe.

Mu kiganiro yagiranye na n’ikinyamakuru UKWEZI kuri You Tube mu minsi ishize, Karasira yavuze ko yamaze kwakira ko yamaze kwirukanwa n’iyi kaminuza kubera ibitekerezo atanga yamubwiye ko itishimira.

Karasira yavuze ko icyo kaminuza imuziza ari ibiganiro acisha ku rubuga rwe rwa You Tube,yise UKURI MBONA TV, agaragaza ibitekerezo bye yemererwa n’amategeko, ati "Ikintu ndi kuzira cyane ni UKURI MBONA YouTube Channel, ni TV ikorera kuri Murandasi, ibitekerezo byanjye ni byo badashaka ko byumvikana...".

Mu ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi we muri Kaminuza y’u Rwanda, Karasira avuga ko yabajijwe ibisobanuro by’imyitwarire mibi, akavuga ko nta myitwarire mibi agira ahereye ko ari no mu biruhuko.

Ngo mu ibaruwa kandi bamubwiye ko ngo hari ibibazo afite kuri Channel ye UKURI MBONA bisebya Guverinoma y’abayobozi bayo, akavuga ko nta n’umuyobozi n’umwe wa Guverinoma aravugana na we cyangwa ngo amuzane kuri TV ye bamuvugeho.

Ikindi ngo yabwiwe mu ibaruwa yandikiwe, ngo ni ukuba atarakomeje amashuri ngo yige PhD, akavuga ko ngo ibi biri ku barimu benshi cyane. Yavuze ko ngo no mu itangwa ry’amahirwe yo kujya gukomeza amasomo muri PhD bibamo ikimenyane ku buryo bigorana kuzuza ibiba bisabwa.

Iyi baruwa yandikiwe n’umuyobozi we, Karasira avuga ko ngo yasabwe kuyisubiza mu minsi ibiri.

Karasira Aimable yatangiye kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda muri 2008 aho yigishaga mu ishami rya Computer Science.

Ibitekerezo

  • Ndababaye cyane !!! Gusa akazi si ubukonde twese dufite umunsi twatangiriyemo akazi n’igiheb

    ubura SO ntubura SOBUJA. Akatari amagara barahaha. Nibamurekere ubuzima azabaho. Millions zituye u Rwanda abashomeri (babigizwe kungufu)nitwe benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa