Kigali

Kaminuza ya Nile Source Polytechnic yahagaritswe burundu, izindi zarinangiye

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 12 October 2017 Yasuwe: 1050

Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA).Ibi bije nyuma y’uko Mineduc ibiretse ibyo gukosora ariko bakinangira.

Iyi Kaminuza yabirizwaga mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yari ku rutonde rw’izindi Kaminuza zahagaritswe n’Inama y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC).

Uko ari Kaminuza icyenda bose bahawe igihe cy’amezi atandatu cyo kuba bisubiyeho ariko kugeza n’ubu iyi kaminuza ntacyo yari yakora ari nayo mpamvu MINEDCU yafashe umwanzuro wo kuyifunga burundu.

Rusizi International University, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) na Jomo Kenyatta University ngo zaburaga byinshi kugirango zemererwa gukomeza gukora.

Singhad Technical Education Society(STES) na Open University of Tanzania ibarizwa muri Ngoma nta kintu na kimwe zirakora kuva aho Mineduc ibibasabiye.

Mount Kenya University, Mahatma Ghandi University n’Ishuri rikuru rya Byumba (IPB), muri Kanama 2017; Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi yari yavuze ko zakoze neza ariko ko hari ibikibura kugirango zikomeze gukora.

Mu ibaruwa Mineduc yandikiye ubuyobozi bw’iyo Kaminuza iyihagarika igira iti “Dukurikije raporo y’igenzura ryakorewe NSPA tariki 12 Nyakanga 2017 ndetse n’igenzura ryakozwe na HEC tariki 21 Nzeri 2017 byagagaye ko NSPA itabashije gukosora ibyari byatumye ihagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.”

Muri iyi baruwa bagaragaza ko umwanzuro wo kuyifunga washingiwe ku mategeko agenga imikorere y’ amashuri makuru.

Bati “Ubuyobozi bwa NSPA buramenyeshwa ko hafashwe ingamba zishingiye ku mategeko zo kuyifunga burundu.”

Iri shuri ryemerewe gutangira n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Nzeli 2013, rifite amashami y’ikoranabuhanga mu bugeni no gukora inyigo (Architectural technology and design), ishami ryigisha gukora filime n’ibjyanye n’itangazamakuru hamwe n’ishami ry’imenyakanishabikorwa n’imitunganyirize y’akazi ko mu biro (Public relations and office management).

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amanota 2017: Nsengiyumva n’ umugore we bishimiye ko umwana wabo yabaye uwa...

Ababyeyi ba Mugisha Nsengiyumva Frank w’imyaka 12, wigaga mu kigo...
9 January 2018 Yasuwe: 4846 1

Ubutumwa bugufi n’ urubuga rwa REB nibwo buryo bwo kumenya amanota

Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) aravuga ko uburyo...
9 January 2018 Yasuwe: 257 0

Amanota ya 2017: Abakobwa batsinze kurusha abahungu

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bizamini bisoza amashuri 2017 mu...
9 January 2018 Yasuwe: 1340 2

Nyuma yo guhuza amashuri makuru na kaminuza ntibitange umusaruro, IPRCs...

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA )...
4 January 2018 Yasuwe: 1287 2

’Hari icyuho hagati y’ abakoresha n’ abatanga uburezi’ REFAC

Mu mahugurwa yakozwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017 ateguwe n’umuryango...
22 December 2017 Yasuwe: 280 0

Rwanda: Minisiteri y’ uburezi iyoborwa n’ abataraminuje uburezi

Uburezi ni rumwe mu nzego Leta y’ u Rwanda itemerera umuntu kurukoramo...
8 December 2017 Yasuwe: 3160 3