UNILAK yatangije ikigo gikora ubushakashatsi ku bidukikije n’umutungo kamere

16 November 2016. | Uburezi | 0 Ibitekerezo | Habineza Gabriel
  • UNILAK yatangije ikigo gikora ubushakashatsi ku bidukikije n’umutungo kamere

Ku bufatanye bw’ibigo byo mu Bushinwa harimo Xinjiang Institute of Ecology and Geography na Academy Of Sciences , Kaminuza y’Abadivantiste b’Abalayiki ya Kigali (UNILAK) yatangije ikigo kizajya gikora ubushakashatsi n’inyigo ku mutungo kamere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo,2016 ubwo habaga inama mpuzamahanga ku kubungabunga ibidukikije no kwita ku mutungo kamere yateguwe na UNILAK akaba aribwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro.

Agaruka ku kamaro k’iki kigo, Umuyobozi mukuru wa UNILAK ,Dr Ngamije Jean yavuze ko uretse gukora ubushakashatsi hazajya hanatanganzwa ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Dr.Ngamije akomeza avuga ko iki kigo cyamaze gutangizwa mu Rwanda ndetse ko kigamije kwita ku bidukikije ,umutungo kamere ,ubutaka n’ihindagurika ry’ikirere bityo bikaba bizafasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati’’Bizatuma abaturage bamenya uko bategura ibikorwa byabo bakurikije ibizagenda bitangazwa n’ubwo n’ubushakashatsi.”


Dr.Ngamije Jean uyobora UNILAK avuga ko iki kigo kizagirira abaturage akamaro kanini

Dr.Ngamije akomeza avuga ko iki kigo ari inzozi zibaye impamo ndetse ko ari intambwe ikomeye Kamunuza ya UNILAK iteye.

Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri Kaminuza ya UNILAK, Dr. Gabriel Habiyaremye yatangaje ko icyo kigo kizajya gikora ubushakashatsi bugendanye n’ibifitiye akamaro abanyarwanda birimo ubushakashatsi ku micungire y’iterambere ry’umutungo kamere ugizwe n’ubutaka, amazi, mine na jewoloji n’amashyamba.

Iki kigo gitangijwe mu Rwanda bwa mbere mu Karere mu 2013 cyatangiye ibikorwa bitandukanye bigamije kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikirere.

Iki kigo kikaba gitangijwe mu gihe hirya no hino ku isi , impuguke n’abahanga mu by’ubumenyi na Sosiyete sivile bari gushyira hamwe imbaraga kugira ngo bahangane n’ibibazo byugarije ibidukikije harimo Isuri,Itemwa ry’amashyamba,Ihindagurika ry’ikirere n’icika ry’ibinyabuzima bitandukanye.



Tanga Igitekerezo