skol
fortebet

Kaminuza yari yahaye buruse ba Nyampinga iri muzafunzwe by’agateganyo

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017
Muri kaminuza 4 zafunzwe by’agateganyo na Mineduc taliki 20/3/2017 harimo na Kaminuza ya Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR) ifite icyicaro mu karere ka Gasabo yari yahaye buruse abakobwa 14 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Mu marushanwa yo gutora Miss Rwanda 2017yabaye taliki ya 25-26 Gashyantare 2017, uwari uhagarariye Kaminuza ya Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR) yaratunguranye (...)

Sponsored Ad

Abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017

Muri kaminuza 4 zafunzwe by’agateganyo na Mineduc taliki 20/3/2017 harimo na Kaminuza ya Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR) ifite icyicaro mu karere ka Gasabo yari yahaye buruse abakobwa 14 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Mu marushanwa yo gutora Miss Rwanda 2017yabaye taliki ya 25-26 Gashyantare 2017, uwari uhagarariye Kaminuza ya Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR) yaratunguranye avuga ko Kaminuza yaje ahagarariye ihembye abakobwa bose bari bageze kuri iki kiciro cy’amarushanwa kuzigira ubuntu muri iyi kaminuza kugeza barangije amashuli makuru (A0).

Uretse uwatorewe kuba Miss Rwanda 2017 wihariye ibihembo byose, abandi bakobwa abatari batahiye aho bahembwe ubusa busa, uretse iki gihembo bose bari bahuriyeho cyo kwigira ubuntu muri iyi Kaminuza kugeza barangije.

Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR) yafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu uhereye taliki 20/3/2017 ngo ibe yamaze gukosora ibyo isabwa. Igenzura ryakorewe amashuli makuru ryasanze iyi kaminuza hari byinshi ibura ngo ibashe kwigisha amasomo ifitiye ibyangombwa byo kwigisha nka Kaminuza.

Abandi banyeshuli bigaga muri za kaminuza zafunzwe by’agateganyo ndetse n’abigaga mu mashami yafunzwe Mineduc yabashyiriyeho uburyo bazatangamo amakuru ngo irebe uburyo ibashakira izindi kaminuza zibakira.

Uwatorewe kuba Miss Rwanda 2017 yihariye ibihembo hafi ya byose uretse buruse yari ahuriye na bagenzi be

Itangazo Mineduc yasohoye rifunga by’agateganyo ama kaminuza n’amwe mu mashami atari yujuje ibisabwa

Kigali , Ku wa 20/03/2017

Ishingiye ku Itegeko No 01/2017 ryo kuwa 31/01/2017 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Amashuri Makuru mu Rwanda; no kuri Raporo y’Ubugenzuzi rusange bwakorewe amashuri makuru mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017; Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abanyarwanda bose, by’umwihariko ababyeyi n’abanyeshuri, ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amwe mu mashuri makuru ndetse na zimwe muri porogaramu z’amasomo mu yandi mashuri makuru.

Amashuri makuru yahagarikiwe by’agateganyo ibikorwa ni aya akurikira:

• Rusizi International University (RIU), ifite icyicaro mu karere ka Rusizi;

• Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES), ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro;

• Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR), ifite icyicaro mu karere ka Gasabo , na

• Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA), ifite icyicaro mu karere ka Huye.

Amashuri makuru yahagarikiwe by’agateganyo zimwe muri za porogaramu z’amasomo yatangaga ni aya akurikira:

• University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), ifite icyicaro mu karere ka Gicumbi;

• Open University of Tanzania (OUT), ifite icyicaro mu karere ka Ngoma;

• University of Gitwe (UG), ifite icyicaro mu karere ka Ruhango;

• Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT), ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro;

• Institut Catholique de Kabgayi (ICK), ifite icyicaro mu karere ka Muhanga, na

• Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri), ifite icyicaro mu karere ka Musanze.

Buri shuri ryahawe igihe kitarenze amezi atandatu guhera umunsi ryashyikirijwe urwandiko rumenyesha iki cyemezo, kuba ryujuje ibyo risabwa hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi ryakorewe, bitaba ibyo, ibikorwa bigahagarikwa burundu. Ibisobanuro birambuye ku byo buri shuri ryasabwe gukosora, biboneka mu rwandiko buri shuri ryashyikirijwe, ruherekejwe na raporo y’ubugenzuzi ryakorewe.

Ingamba zafashwe na Minisiteri y’Uburezi zireba : Abanyeshuri, Ba nyiri amashuri n’abanyarwanda muri rusange

1. Ku banyeshuri:

- Guhagarika by’agateganyo porogaramu bakurikiraga mu mashuri yavuzwe haruguru, bibafitiye akamaro kubera ko, n’ubwo bashora gutinda kurangiza amasoro yabo, bizahaba amahirwe yo kuzarangiza bakabona impamyabushobozi zizatuma bashobora gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

- Mu gihe amashuri yahagarikiwe porogaramu by’agateganyo atazaba yashoboye kuzuza ibisabwa kugira ngo yongere yemererwe kwigisha, abanyeshuri bazafashwa kubona andi mashuri yigisha amasomo ahuye n’ayo bigaga kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

2. Kuri ba nyiri amashuri:

- Guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amwe mu mashuri ndetse na zimwe muri za porogaramu, ni intabwe ya kabiri yaje ikurikira inama aya mashuri yagiriwe nk’uko bigaragara muri raporo y’ubugenzuzi ya buri shuri.

- Mu nyungu z’abanyeshuri by’umwihariko, ndetse no mu nyungu z’Igihugu muri rusange, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo porogaramu zitujuje ibisabwa, kugira ngo ba nyiri amashuri bakemure ibibazo byagaragaye mu mashuri yabo mu gihe ntarengwa hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi twifuza ; bitaba ibyo izo porogaramu zigafungwa burundu.

- Amashuri yandi 16 yakorewe ubugenzuzi, n’ubwo porogaramu zayo zitahagaritswe byagateganyo, na yo yeretwe ku buryo butaziguye ko hari ibyo agomba kuvugurura kugira ngo ashobore gutanga uburezi bufite ireme. Aya mashuri na yo yahawe igihe kitarenze amezi atandatu (6) kugira ngo abe yakoze ibisabwa, bitaba ibyo akazafatirwa ibyemezo bikarishye.

3. Ku banyarwanda bose muri rusange:

- Icyo Minisiteri y’Uburezi igamije si uguhagarika amashuri cyangwa porogaramu zimwe mu mashuri gusa, ahubwo ni ukugira ngo duhe ba nyiri amashuri amahirwe yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bashobore gutanga uburezi bufite ireme.

- Ibi bizatuma abana b’abanyarwanda bashobora kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, buherekeza impamyabushobozi bahabwa n’amashuri makuru, yaba aya Leta cyangwa ayigenga. “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa